Bahrain: Igikomangoma Khalifa bin Salman yapfuye nyuma y’imyaka 50 ari Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ibwami muri Bahrain, watangaje ko Igikomangoma Sheikh Khalifa bin Salman al Khalifa wari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yapfuye kuri uyu wa Gatatu ku myaka 84.

Sheikh Khalifa bin Salman al Khalifa yari amaze igihe kinini ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuko yagiye ku butegetsi mu 1970. Yaguye mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu bikomeye muri iki gihugu byitwa Mayo Clinic Hospital.

Umwami w’iki gihugu, Sheikh Hamad bin Isa Al Khalifa, yatangaje ko hagiye guhita hatangira icyunamo kizamara icyumweru ndetse amabendera yose mu gihugu azururutswa akagezwa mu cya kabiri.

Bahrain ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda. Mu mpera za Nzeri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ikiganiro cyihariye na mugenzi we wa Bahrain, Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani cyagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe Minisitiri Dr Biruta na Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani baganiriye ku bucuti n’imikoranire ihuriweho hagati y’Ubwami bwa Bahrain n’u Rwanda ndetse no kunoza umubano mu nzego zose hibandwa ku bifitiye akamaro abaturage b’impande zombi.

Bahrain ibarizwa mu Kigobe cya Persi giherereye ku Mugabane wa Aziya, ahazwi nko mu Burasirazuba bwo hagati.

Iki gihugu kiyobowe n’Umwami Hamad bin Isa Al Khalifa, kiri ku buso bwa kilometero kare 765.3, gituwe n’abaturage miliyoni 1.569 mu gihe ifaranga rikoresha ari Bahraini dinar. Umusaruro mbumbe wacyo ubarirwa muri miliyoni 37.746 z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igikomangoma Khalifa bin Salman Al Khalifa wari Minisitiri w’Intebe, wapfuye, yari yaragiye ku buyobozi tariki ya 19 Mutarama 1970.

Khalifa bin Salman Al Khalifa yari amaze imyaka 50 ari Minisitiri w'Intebe wa Bahrain
Khalifa bin Salman Al Khalifa yaguye mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .