Igihe umuntu ategereza kuburana mu Rukiko rw’Ikirenga kigeze ku mezi arindwi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 20 Ukwakira 2018 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Imibare y’igereranya ry’igihe umuntu amara mu nkiko ategereje kuburana, igaragaza ko kigenda kigabanyuka uko umwaka ushira undi ugataha.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2018/2019, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yabwiye Perezida wa Repubulika ko umwaka urangiye haburanishijwe imanza 73,682, hagasigara 24,783.

Muri izo manza zisigaye, harimo iz’ibirarane zigera 6244.

Raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza mu mwaka wa 2017/2018, igaragaza ko ukurikije imanza zitaracibwa ziri mu nkiko, bigaragara ko mu rukiko rw’ibanze, urubanza rwinjiye rushobora kumara amezi atatu rutegereje kuburanishwa.

Mu nkiko zisumbuye, urubanza rushobora gutegereza amezi ane; mu Rukiko Rukuru akaba atanu ; mu Rukiko rw’Ubucuruzi atatu ; mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ni atanu naho mu Rukiko rw’Ubujurire ari amezi arindwi.

Mu gihe urubanza rwategerezaga umwaka urenga rutaraburanishwa, kuri ubu mu Rukiko rw’Ikirenga rushobora gutegereza amezi arindwi.

Usubije amaso inyuma mu mwaka w’ubucamanza wa 2011/2012, imibare igaragaza ko byasabaga uregeye Urukiko rw’Ikirenga gutegereza igihe kigera ku myaka itanu, ariko mu mwaka ushize byari bigeze ku mwaka umwe n’igice.

Aha ni ho Urukiko w’Ubujurire rwavukiye mu gukorera mu ngata Urukiko rw’Ikirenga mu kuburanisha umurundo w’imanza z’ibirarane zirenga 1000.

Mu buryo izi manza zigitinda, umugabo ashobora gufungwa agasiga ateye inda, ikaba yavuka agitegereje kuburana mu bujurire.

Mu myaka yashize bwo yashoboraga kuzaburana umwana wavutse asigaye yirukanka ndetse yaratangiye kujya mu mashuri y’inshuke, kandi ufunzwe atarahamywa icyaha bya burundu.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyobore, RGB, ku bipimo by’imiyoborere bwa 2018, bwerekanye ko abaturage bishimira ukwihutisha imanza ku kigero cya 89.7 % bivuye kuri 77.6 % mu mwaka ushize.

Icyicaro cy'Urukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura, ari naho hakorera Urukiko rw'Ubujurire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza