Iki gihe cyari buzarangire kuri uyu wa 31 Ukuboza uyu mwaka, gusa hakomeje kumvikana amajwi y’abantu basaba ko igihe cyo kwishyura umusoro cyakongerwa, bitewe n’uko ibihe by’ubukungu byatewe n’icyorezo cya Coronavirus byasize bamwe bari mu bukene, dore ko hari hanashize igihe gito abana basubiye mu mashuri, kandi na cyo akaba ari igikorwa gitwara amafaranga menshi.
IGIHE ifite amakuru ko hari abaturage bandikiraga Ibiro Bikuru by’Umujyi wa Kigali babamenyesha ko batazashobora kwishyura uyu musoro, bityo bakifuza gusonerwa.
RRA igira abasoreshwa inama yo “kumenyekanisha umusoro hakiri kare, kuko hashyizweho ubworoherezwe bwo kwishyura mu byiciro bitarenze bine ku babyifuza, uhereye uyu munsi”.
RRA kandi yibutsa abasoreshwa ko “bashobora kwifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro”, bikabarinda gukoresha igihe kinini bajya ku biro by’inzego z’ibanze mu gushaka izo serivise.
Itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa ryashyizweho mu mwaka wa 2018, riteganya ko agaciro k’umusoro ku mutungo utimukanwa kazongerwa, kagashyirwa hagati y’amafaranga 0 Frw na 300Frw, kavuye hagati y’amafaranga 0Frw na 80Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!