Igihe cyo gusaba inguzanyo ku banyeshuri bashya bitegura gutangira kwiga muri UR cyatangajwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye bifuza gukomeza muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 bemerewe gutangira gusaba inguzanyo tariki ya 09 Nyakanga 2020.

Itangazo ry’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) rimenyesha abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye bitegura gutangira umwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda no mu Ishuri Rikuru ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga (Rwanda Polytechnic/IPRCs) ko ‘gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 09/07/2020 kugeza ku ya 15/08/2020.’

Ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa HEC, Mukankomeje Rose, ku wa 7 Nyakanga 2020.

Rivuga ko nyuma y’itariki yo gusaba inguzanyo ‘‘nta busabe bw’inguzanyo buzakirwa.’’

Muri uyu mwaka, inguzanyo izasabwa hakoreshejwe ikoranabuhanga aho ababyifuza bazanyura ku rubuga rwa HEC. Indi ngingo nshya yinjijwemo ni uko abanyeshuri batazasabwa gusinyisha ibyiciro byabo by’ubudehe nkuko byakorwaga mbere.

Ibizagenderwaho mu gusaba inguzanyo:

  • Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 09/07/2020 kugeza ku wa 15/08/2020.
  • Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze gusaba umwanya (application for admission) muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa muri IPRC.
  • Usaba inguzanyo asabwa kuzuza neza amakuru yose asabwa kuri ‘application form’ kugira ngo ubusabe bwe buzigezweho. Ubusabe bwujuje nabi cyangwa butuzuye ntabwo busuzumwa.
  • Usaba inguzanyo agomba kuba afite ibi bikurikira: a, kopi y’indangamuntu; b, amanota yo mu mwaka wa gatandatu (results slip).
  • Usaba inguzanyo agomba kuzuza neza: nimero y’indangamuntu, nimero y’umunyeshuri (reference number), email ikora neza kandi yibuka neza umubare w’ibanga, nimero ya telefoni. Uzakora ikosa muri kimwe muri ibi azaba yiyambuye amahirwe yo kubona inguzanyo.
  • Usaba inguzanyo ntabwo asaba kuzajya gusinyisha icyiciro cy’ubudehe nk’uko byakorwaga mu myaka yabanje.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata yize ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, yafashe imyanzuro irimo uvuga ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Mineduc yasobanuye ko iki cyemezo cyo guhagarika amashuri amezi hafi arindwi, cyatewe n’uko abayobozi basuzumye bagasanga kugenzura abanyeshuri bari ku mashuri kugira ngo batanduzanya byagorana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .