00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe cyiza cyo kumenyekanisha umusoro ku mutungo utimukanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2024 saa 04:52
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyiributsa abarebwa no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa kuwumenyekanisha hakiri kare, bakawishyura mbere y’itariki ntarengwa ya 31 Ukuboza 2024, kugira ngo birinde ingorane zishobora kubaho mu minsi ya nyuma.

Itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze riteganya ko iyo umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka bwubatsweho, umusoro ucibwa ku gaciro k’inyubako n’ikibanza cyayo bikomatanye, bwaba butubatswe, hagashingirwa ku buso bw’ubutaka gusa.

Igipimo cy’uwo musoro kigenwa buri mwaka n’Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bitewe n’ahantu, ariko ntikigomba kurenga Frw 80 kuri metero kare.

Mu kumenyekanisha uyu musoro, unyura ku rubuga rwa RRA (www.rra.gov.rw), ugakanda ku misoro yeguriwe uturere, ugashyiramo TIN n’ijambo banga, cyangwa ugakoresha telefoni (*800#), ugakurikiza amabwiriza. Kwishyura bikorwa mu ikoranabuhanga kuri Mobile Money (182*3*6*nimero yo kwishyuriraho*Frw), Mobicash, cyangwa banki.

Komiseri Wungirije muri RRA ushinzwe Intara n’imisoro yeguriwe Inzego z’ibanze, Karasira Ernest, yavuze ko sisiteme yo kumenyekanisha umusoro ku mutungo utimukanwa ifunguye kuva muri Kanama uyu mwaka, ku buryo abo bireba badakwiye kwirindiriza iminsi ya nyuma.

Ati “Burya uba wirinze ibintu byinshi. Iyo muri sisiteme hagiyemo abantu benshi, ushobora kugira ibyago ugasanga byanze umunota wa nyuma ugeze, ukaba ugiye mu bihano. Ni byiza rero ko twabikora kare, rwose tubikore uyu munsi, tureke kurindira umunsi wa nyuma kugira ngo twirinde ingaruka zose zishobora kubaho.”

Karasira yanagarutse ku bantu bafite imitungo itimukanwa batigeze bandikisha muri RRA ngo bayisorere, abasaba kugana RRA kugira ngo imitungo yabo yandikwe babone uko babasha kuyisorera. Icyakora, yatangaje ko mu gihe kiri imbere, sisiteme zizajya zifasha mu kubona amakuru ku mitungo itimukanwa y’umuntu.

Ati “Hari igikorwa twatangiye gukorana n’Ikigo cy’Ubutaka kuko nibo batanga ibyangombwa kandi dusoresha dushingiye ku cyangombwa umuntu afite. Turimo tuganira nabo dushaka uburyo twanoza ikoranabuhanga hagati yacu kugira ngo habeho buryo bunoze, bw’ako kanya. Niba ikintu gikozwe mu kigo cy’Ubutaka ku mutungo w’umuntu, muri RRA naho bihite bihinduka. Niba umuntu agurishije umutungo akawugushyiraho, no mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro bihinduke.”

Uko umusoro ku mutungo utimukanwa ubarwa

Umusoro ku mutungo utimukanwa ubarwa kandi ugatangwa buri mwaka na nyiri umutungo, nyir’uburagizwe cyangwa undi muntu ufatwa nka nyir’umutungo.

Itegeko ryateganyije umusoro wa 0,5% by’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza byagenewe guturwamo, bikomatanye. Ku rundi ruhande, inzu z’ubucuruzi zishyura umusoro wa 0,3% by’agaciro k’inyubako n’ak’ikibanza yubatsemo; na 0,1% by’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza byagenewe inganda, inyubako n’ikibanza by’ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.

Inzu zigeretse zahawe umwihariko hagamijwe gushishikariza abantu gukoresha neza ubutaka. Ikibanza n’inzu yo guturamo y’amagorofa atatu bisoreshwa ku gipimo cya 0,25% by’agaciro kabyo ku isoko; irengeje amagorofa atatu igasoreshwa 0,1% by’agaciro kabyo ku isoko.

Agaciro k’imitungo itimukanwa kagenwa buri myaka itanu. Iyo nyuma y’iyo myaka nta cyahindutse kigaragara mu nyubako no mu biyigize byatuma agaciro kazamuka cyangwa kagabanuka birenze 20%, ako gaciro gafatwa nk’agaciro ku isoko.

Ni kimwe n’iyo uwo mutungo utimukanwa waguzwe kandi nta cyahindutse kigaragara ku nyubako no ku biyigize cyatuma agaciro kiyongera cyangwa kagabanukaho ibirenze 20%, igiciro cy’ubuguzi gifatwa nk’agaciro ku isoko.

Biteganywa ko iyo agaciro kagenwe n’usora ubwe ku mutungo we gakekwaho kuba munsi y’agakwiriye, urwego rusoresha rukoresha irindi genagaciro.

Usora wese udatangiye imenyekanisha ry’umusoro ku gihe n’uwatanze amakuru atari yo, bahanishwa igihano cya 40% by’umusoro wagombaga gutangwa. Naho umusoro utishyuriwe igihe ubarwaho inyungu ya 1.5% ku kwezi, n’inyongera ingana na 10% by’umusoro ugomba gutangwa. Icyakora, iyo nyongera ntishobora kurenga 100.000 Frw.

Imitungo isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa ni inyubako imwe nyirayo yageneye guturamo nk’icumbi rye, n’inyubako ziyunganira mu kibanza cyagenewe guturwamo n’umuryango umwe. Iyo nyubako ikomeza kubarwa nk’icumbi rye n’iyo yaba atayituyemo ku mpamvu zitandukanye, ariko ubutaka yubatseho bwo akabusorera.

Hasonewe kandi imitungo itimukanwa y’abatishoboye yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali, imitungo ya Leta idakorerwaho imirimo ibyara inyungu; n’imitungo ya za ambasade iyo ibihugu byazo nabyo bidasoresha iz’u Rwanda.

Harimo kandi ubutaka bukorerwaho imirimo y’ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba, iyo bufite ubuso butarengeje hegitari ebyiri; ubutaka bugenewe kubakwaho inzu zo guturamo ariko nta bikorwa remezo by’ibanze byahashyizwe; n’ubutaka buriho isangiramutungo ku nyubako cyangwa bwagenewe kubakwaho inyubako ihuriweho mu buryo bw’isangiramutungo.

Komiseri Wungirije muri RRA ushinzwe Intara n'imisoro yeguriwe Inzego z'ibanze, Karasira Ernest, yavuze ko sisiteme yo kumenyekanisha umusoro ku mutungo utimukanwa ifunguye kuva muri Kanama uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .