Byagarutsweho kuri uyu wa 29 Mata 2025, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemezaga itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe ndetse n’itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro.
Ku itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe harimo ibyashyiriweho umusoro nk’ibikoresho byifashisha mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza wa 15%, ibinyobwa bisembuye wa 65%, ibinyabiziga bigendeshwa na moteri mberabyombi ndetse n’indi yari isanzweho ariko yongerewe.
Ingingo yateje impaka mu nteko ni irebana n’ibyaha ndetse n’ibihano biteganyijwe kuko Abadepite bagaragaje ko igihano cy’igifungo ku mucuruzi kidakwiye bagasaba ko yahanishwa gutanga amande.
Iyo ngingo iteganya ko umuntu udashyira amatembure ku bicuruzwa, ushyiraho anyuranye n’ubwoko bw’ibicuruzwa, uyangiza cyangwa uyonona aba akoze icyaha,gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwaka n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.
Mukabunani Christine ati “Ntabwo numva ko umuntu wanyereje umusoro yashyirirwaho igifungo, kuko gufunga umucuruzi uba undindije byinshi. Njyewe ndabara ngasanga amande yakwikuba inshuro nyinshi ariko kumufunga ni ikintu kidasobanutse.”
Mukabalisa Germain yagize ati “Ntabwo nshyingikiye ko uwo muntu afungwa kubera politiki igihugu cyahisemo muri ibi bihe yo kutihutira gufunga ahubwo harimo ibindi bihano byinshi. Gufunga ntabwo ari bwo buryo butuma abantu badakora ibyaha, ahubwo iyo byunganiwe n’ubundi buryo nibwo batabikora.”
Yongeye ho ati “Uyu muntu atanze ihazabu ntacyo byakwica, ntabwo azajya kuba umutwaro ku gihugu ngo ya misoro mike yabonetse itangire imutangweho.”
Rubagumya Furaha yagaragaje ko iyo ngingo ikwiye kunozwa hagashyirwamo ubwinyagamburiro ku buryo umucamanza ashobora kuba yatanga igihano cy’igifungo cyangwa ihazabu.
Nyirabazayire we yagaragaje ko gufunga umuntu gusa bidahagije ahubwo n’ikigo cy’ubucuruzi cyanyereje umusoro kiba gikwiye guseswa mu rwego rwo kwirinda inyerezwa ryawo.
Kuri Ntezimana Jean Claude yavuze ko ibihano byo gufunga bishobora gutuma abantu batitabira ubucuruzi, n’abari baburimo bakaba babuvamo bakajya gukorera mu bindi bihugu bityo igihugu kigahomba.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yerekanye ko u Rwanda ruri mu bihugu bidafite amategeko akakaye yo guhana abanyereje umusoro nubwo akwiye kujyaho, yemeza ko ikibazo kimwe kidakwiye guteza ibindi.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo bya Leta ari na yo yasesenguye iryo tegeko, Uwamariya Odette, yashimangiye ko iryo tegeko rigamije gukumira abashobora gutekereza gukwepa gutanga umusoro.
Ati “Kuba wafata itembure ukayica cyangwa ukayonona ugamije gukwepa umusoro twasanze bifite urundi rwego, twanabonye ko iyo hari amahitamo yo gutanga ihazabu, wasangaga umuntu aho kugira ngo ahombe umusoro azacibwa wa miliyoni 10 Frw yemera gutanga amande ya miliyoni ebyeri. Kudatanga umusoro se ntabwo ari ikintu gikomeye?”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Kabera Godefrey, yavuze ko ikigamijwe ari uko bihabwa uburemere nk’uburyo bwo gukumira.
Izo mpaka zatumye ingingo ya 18 muri iri tegeko ihindurwa hongerwamo ko uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!