00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cya serivisi ya MoMo Pay gikomeje gutuma abacuruzi bishyiriraho amabwiriza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi abakoresha Mobile Money mu kwishyurana, binubira ikiguzi cya serivisi gisigaye gikatwa, ibintu byatumye abacuruzi bamwe bareka kuzikoresha aho ugera mu iduka wasaba kuyishyuriraho bakakubwira ko “code” itari gukora.

Banki Nkuru y’Igihugu iherutse kuburira abacuruzi ko badakwiye guca abaguzi amafaranga y’inyongera bayita ko ari aya serivisi. Ikiguzi gishya cya serivisi za MoMo Pay ni 0,5% ku mafaranga yishyuwe.

Nubwo uwo muburo watanzwe, ntibyabujije ko abacuruzi bamwe babirengaho aho bagaragaza ko ayo mafaranga basigaye bakwa ari menshi.

Bamwe bahisemo kujya basaba abakiliya kurenzaho nk’amafaranga 100 Frw ku yo bari bagiye kwishyura, abatabikoze bagasabwa kwishyura “cash” badakoresheje ikoranabuhanga.

Aba bacuruzi bahuriza ku kuba ubu buryo bwaratumye bahomba aho kubafasha kuzahura ubucuruzi bwabo bwashegeshe na Covid-19 no kwimakaza ikoranabuhanga.

MTN Rwanda yasobanuye ko gushyiraho ikiguzi cya 0,5 % ku muntu wishyuwe hakoreshejwe MoMo Pay biri mu nyungu z’abakoresha MoMoPay kuko mu munsi iri imbere bazajya bashobora kubona inguzanyo iciriritse nyuma yo kubona uko bazikoresha.

Ayo mafaranga acibwa kuri buri gikorwa cyose gikozwe ariko bigakorwa ku muntu wishyuwe amafaranga arenga 4000 Frw.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame, aherutse kubwira IGIHE ko nubwo ayo mafaranga yashyizweho harebwe cyane uko ubukungu bw’Abanyarwanda buhagaze bituma batazamura ibiciro kuko mbere y’umwaduko wa Covid-19 mu Rwanda, abakoreshaga MoMo Pay bishyuraga amafaranga angana na 1% kuri buri gikorwa gikozwe.

Ati “Iyo urebye ibiciro twashyize hanze, amafaranga ari munsi y’ibihumbi bine ntabwo duca amafaranga. Wavuze abamotari, ndumva nta rugendo rw’umumotari mu Mujyi wa Kigali rupfa kurenza 4000 Frw. Boutique zo mu midugudu, ni ukuvuga wa muntu twese twirukira mu masaha twibagiwe kugura ikintu, nawe iyo ubirebye umugati, isukari n’amata usanga ibintu byinshi bigurwa biri hagati ya 500 Frw na 5000 Frw. Bivuze ko ntayo bazacibwa.”

Abakoresha serivisi za MoMo Pay bakomeje kugenda biyongera kubera ko muri Mata 2020 habarurwaga abacuruzi bakoresha izo serivisi 3 000 gusa. Ubu bageze ku bantu basaga 50 000 mu gihe abishyura bakoresheje MoMo Pay nibura buri kwezi basaga miliyoni 1,3.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .