Igiciro cya lisansi na mazutu cyagabanutse

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Werurwe 2020 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera kuwa 4 Werurwe 2020 igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahindutse, aho litiro ya lisansi yagabanutseho 3 Frw naho mazutu kigabanukaho 11 Frw kuri litiro.

Itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenza 1088 Frw kuri litiro naho icya mazutu ntikirenze 1073 Frw kuri litiro.

RURA ivuga ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ibi biciro bishya birasimbura ibyagiyeho muri Mutarama 2020, aho igiciro cya lisansi i Kigali kitagombaga kurenza 1091 Frw kuri litiro naho icya mazutu ntikirenze 1084 Frw kuri litiro.

Igiciro cya lisansi cyagabanutseho 3Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .