Igiciro cy’ubukode bw’iminara gishobora gutuma amwe mu maradiyo afunga imiryango

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 13 Ugushyingo 2018 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Gukodesha iminara isakaza amajwi ni ingorabahizi ku maradiyo amwe namwe ataragira ubushobozi bwo kubaka iminara yayo bwite, ku buryo ba nyirayo batangiye gutakambira inzego zitandukanye ngo zibarwaneho.

Hagati ya miliyoni 10 na miliyoni 17 ni cyo giciro abayobozi b’amaradiyo atandukanye baganiriye na IGIHE bavuze ko bakodeshaho iminara ku mwaka. Aya mafaranga ngo abona umugabo agasiba undi ku buryo hatagize igikorwa mu minsi iri imbere amwe mu maradiyo ashobora kuzafunga imiryango.

Kubera ikibazo cy’amikoro, amwe mu maradiyo abereyemo Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) amadeni y’amamiliyoni, bagatakambira Leta ngo igire icyo ikora ibiciro by’iminara bibaganuke.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bifuje ko amazina yabo atajya muri iyi nkuru. Hari uwagize ati “Radiyo ubusanzwe zibona amafaranga avuye mu kwamamaza none ibintu bisigaye bimeze nabi amatangazo yarabuze. Nkatwe dufitiye RBA ideni rya miliyoni zirenga 20 kandi sinakubwira ngo tuzayishyura ejo cyangwa ejobundi.’’

Undi nawe yagize ati “Ikindi kibazo gikomeye gihari ni uko dukodesha iminara na Leta (RBA) kandi tugahurira nayo mu masoko. Ibi bintu bazabirebeho nibinashoboka iminara izahabwe abikorera ive mu maboko ya RBA”.

Yakomeje agira ati “Ikindi kizatuma benshi bafunga imiryango ni ubukode bw’umurongo radiyo ivugiraho ‘fréquence’ bungana n’amadorari ibihumbi 2000 mu mwaka. Ntiwabishyura mu manyarwanda ngo babyemere kandi ubona ko idolari rigenda rizamuka.’’

Umuyobozi wa Radio Umucyo, Nkundimana Noël, yabwiye IGIHE ko umuti w’iki kibazo ar’ukwishyira hamwe.

Yagize ati “Twebwe ubwacu ni uko tutishyira hamwe, ariko ubundi abantu nka batatu bishyize hamwe byakemura ikibazo cy’igiciro gihanitse cy’iminara. Kuba bihenze si uko mu by’ukuri bihenze ahubwo usanga uwo ukodeshaho ibyo ukora nawe ari byo akora, usanga umuntu acuruza iminara urumva ko muba mukora ubucuruzi bumwe ashatse yashyiraho igiciro gihanitse akakuzimya.’’

RBA yandikiye Minaloc

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, Mugisha Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kizwi, RBA ikaba yarandikiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Yagize ati “Abenshi bakodesha na RBA, na yo kugira ngo iyigenzure birayihenda kubera ko ikoresha umuriro mwinshi cyane, ushobora nko gusanga RBA umuriro wa miliyoni 60 kandi n’abakodesha iminara ntibishyura neza mu by’ukuri. Ubu rero RBA yandikiye Minaloc kuri iki kibazo tugasanga igikwiye gukorwa ari ubuvugizi ku mpande zombi.’’

Abatubereyemo amadeni ni benshi

Umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe, avuga ko hari amaradiyo abarimo amadeni y’ubukode bw’iminara, ariko yirinze kuvuga amazina yayo yirinda no kuvuga umubare w’amafaranga bababereyemo.

Ati “Nibyo barahari kandi ni benshi, ariko ibyo si ibintu navuga mu itangazamakuru.’’

Yakomeje avuga no ku ibaruwa bandikiye Minaloc, avuga ko nibabona igisubizo cyayo aribwo bazatangariza itangazamakuru ibyari biyikubiyemo.

Umuvugizi wa RURA Tony Kuramba, avuga ko bagiriye inama abayobozi b’amaradiyo yo kwishyira hamwe bagahuza ubushobozi butima babasha kwiyubakira iminara, ariko ko ikijyanye n’ibiciro ataribo babishyiraho ngo icyo bakora ni ukugenzura ko umunara wujuje ubuziranenge mbere yo gutangira gukoreshwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza