Ibi Minisitiri Dr. Nsanzimana yabitangarije mu nama y’Urugaga rwa Afurika rushinzwe kurwanya Kanseri y’Ibere, yabereye i Kigali ku wa 4 Werurwe 2025, ubwo yagarukaga ku ngamba u Rwanda rwashyizeho mu guhangana na Kanseri n’izindi ndwara zitandura.
Yavuze ko mu ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda harimo ko serivisi zose zo gusuzuma no kuvura kanseri ubu zisigaye ziboneka ku Bwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de santé).
Yagize ati "Nk’urwego rw’ubuzima, mu minsi ishize twarishimye ubwo Inama y’Abaminisitiri yemeza ko gusuzuma no kuvura kanseri, bizajya byishyurwa 100% n’Ubwisungane mu Kwivuza, bisobanuye byinshi ku baturage bacu, kuko kuvura kanseri birahenze, by’umwihariko abakennye, ariko Guverinoma yanzuye ko kuko bihenze, reka tube ari twe twikorera uwo mutwaro uremereye nka guverinoma, Kugira ngo abaturage bakomeze bite ku bindi bya buri munsi bibareba nk’imiryango."
Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba ubufatanye bw’inzego zose atari Guverinoma gusa.
Ati "Ubu bwisungane mu kwivuza ntabwo ari inshingano za Guverinoma gusa, ni inshingano duhuriyeho twese, ni muri urwo rwego inzego zitandukanye zasabwe gutangamo inkunga, harimo urwego rw’amabanki, nka rumwe mu nzego zikize, ku nshuro ya mbere rwatangiye gushyira amafaranga mu gushyigikira ubwisungane mu kwivuza,"
Yakomeje avuga ko "Ku batwara muri Kigali mwabonye izi camera nziza zo ku muhanda, iyo urengeje umuvuduko zirakwandikira, hanyuma amafaranga wishyuye, igice cyayo kinini kijya muri Mutuelle de santé. Ntabwo dushishikariza abantu kurenza umuvuduko kuko na byo byateza ibindi bibazo, ariko iyo urengeje umuvuduko [bakakwandikira] hari umusanzu uba utanze ku nyungu rusange."
Nubwo amafaranga atangwa n’abandikiwe n’izo camera zo ku muhanda agira uruhare mu gushyikira ubwisungane mu kwivuza, Polisi y’u Rwanda itangaza ko zitagamije guhana abantu no kuba isoko y’amafaranga, ahubwo ari izigamije kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025, ni yo yemeje ingamba zo mu rwego rw’ubuzima zirimo kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza, mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ubwishingizi bwa Mituelle busanzwe bukoreshwa n’Abanyarwanda bagera kuri 92% bwongerewemo serivisi 14 nshya z’ubuvuzi.
Muri zo harimo ubuvuzi bwa kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga bigezweho hakoreshejwe ikoranabuhanga nko kubaga umutwe w’igufa ryo mu kuguru, mu ivi, urutirigongo n’ahandi, ndetse n’ibijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo.
Mutuelle kandi yongereweho imiti ya kanseri yagoraga abakoresha ubwo bwishingizi kuyibona, guhabwa ibigize amaraso nk’udufashi (plaquettes) insoro zitukura (globules rouges) n’umushongi (plasma), ibijyanye n’inyunganiramirire n’indi miti itabaga kuri Mutuelle.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!