Amakuru dukesha Rwanda Today, agaragaza ko mu mwaka ushize, imibare y’abafatiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu Rwanda yageze ku bantu 33, bavuye ku bantu 98 bari babifatiwemo mu mwaka wari wabanje, nabo bari bavuye ku bantu 49 mu mwaka wa 2018.
Iri gabanuka rishingiye ku ifungwa ry’imipaka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ariko nanone ryanatewe n’uko u Rwanda n’ubundi rudasanzwe ari indiri y’ubucuruzi bw’abantu, ahubwo usanga abenshi mu bantu bacuruzwa mu Rwanda baba bahanyujijwe gusa bavuye mu bihugu by’abaturanyi, ariko badakomotse imbere mu gihugu.
Iri gabanuka ryaratunguranye muri rusange, kuko Umuryango w’Abibumbye wari watanze umuburo uvuga ko ingaruka zizaterwa n’icyorezo cya Covid-19 zizatuma abantu barushaho kujya mu bukene, bityo abenshi bakarushaho kwishora mu bikorwa byo kugurisha abantu babashukisha kubahesha akazi mu bihugu biteye imbere.
Imibare igaragaza ko ubucuruzi bukorerwa abagore buza ku isonga, aho bungana na 77.68%. Arabie Saoudite ni cyo gihugu cyakira abantu benshi bacuruzwa bavuye mu Rwanda, bangana na 38.55%, kigakurikirwa na Uganda yakira abantu 37.35% mu gihe Kenya iza ku mwanya wa gatatu yakira abantu 7,23%.
U Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zigamije gukumira ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, birimo gushyiraho itegeko rihana ibyo byaha, gutoza inzego zirimo iz’umutekano ku miterere y’ibyaha byo kugurisha abantu n’ibindi byambukiranya imipaka ndetse no gukora ubukangura bugamije kwamagana ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!