Kanyana yari umwe mu rubyiruko rusaga 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kwigisha amateka yaranze u Rwanda ndetse n’uruhare rufite mu guharanira kubaka ahazaza heza h’igihugu.
Urwo rubyiruko rwibumbiye mu makoperative harimo abamotari, Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), abakarani, abanyonzi, abafotora, abatunganya imisatsi, abahoze ari abazunguzayi, abadoda inkweto ndetse n’abandi.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu, uru rubyiruko rwahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye.
Barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ndetse n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe.
Ubwo bari bageze mu bihe byo kubaza ibibazo, Kanyana David uhagarariye ‘Abanyonzi’ bo mu Karere ka Gasabo yagezweho, asaba gukora mu biganza bya Gen Kabarebe.
Byari nk’amata yabyaye amavuta kuri Kanyana kuko Gen Kabarebe yahise amuha ikaze, aramuramutsa, barahoberana biratinda.
Abandi bayobozi barimo Minisitiri Mbabazi ndetse na Meya Rubingisa nabo bahoberanye na Kanyana.





Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!