00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame na Samia Suluhu basuye Volkswagen Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 Kanama 2021 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa 3 Kanama 2021, basuye uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen Rwanda, bafatira ifoto ku modoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Teramont.

Iyi foto yafashwe ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu, aho aherekejwe na Perezida Kagame yasuye icyanya cy’inganda giherereye i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Iyi foto igaragaza Perezida Kagame na Samia Suluhu bahagaze imbere y’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Volkswagen Teramont’ imwe mu bwoko bw’izo uru ruganda ruteranyiriza mu Rwanda

Perezida Samia Suluhu yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa 3 Kanama 2021. Mu bikorwa yakoze harimo kuganira na Perezida Kagame, gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ibindi bigamije kwagura umubano wa Tanzania n’u Rwanda.

Perezida Kagame na Samia Suluhu basuye Volkswagen Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .