Uyu musangiro wateguwe na Guverinoma y’u Rwanda wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Georgieva mu Rwanda.
Georgieva yaje mu Rwanda mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo ikigega ayoboye cyakomeza kugira uruhare mu gutera inkunga imishinga y’u Rwanda igamije guhashya imihandagurikire y’ikirere.
Ni uruzinduko kandi rugamije kurebera hamwe uburyo IMF yakwifashisha ikigega Resilience Sustainability Facility yashyizeho, mu gufasha ibindi bihugu kubona inkunga yo gufasha imishinga irengera ibidukikije.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana niwe wakiriye Georgieva ku meza muri uyu musangiro wabaye kuri uyu wa Kane. Yari kumwe kandi n’abandi bayobozi barimo Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa.
Mu mafoto yashyizwe hanze, Georgieva yagaragaye yizihiwe kubera itorero nyarwanda ryasusurukije uwo musangiro, ndetse aza guhaguruka hamwe na Minisitiri Ndagijimana na John Rwangombwa, bacinya akadiho.
Biteganyijwe ko Georgieva azasoza uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!