Ifoto y’Umunsi: Doze ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer yatangiye gutangirwa ku muhanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi ibiri Leta y’u Rwanda itangaje ko ifite gahunda yo gutangira igikorwa cyo gutanga doze ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer ku muhanda, kuri ubu byatangiye gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC kibinyujije kuri Twitter, cyatangaje ko ubwo iyi gahunda yatangiraga ku wa 17 Mata, hamwe mu ho yatangiriye ari mu bice bya Stade Amahoro i Remera.

Kiti “Turi kuri Stade Amahoro mu gikorwa cyo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer binyuze mu buryo bwa drive through. Abakingirwa ntibasabwa kuva mu modoka zabo.”

Ubu buryo bwa Drive through ni bushya kuko hari hasanzwe hakoreshwa uburyo bwo koherereza umuntu ubutumwa bugufi kuri telefoni, bumumenyesha igihe azafatira doze ya kabiri n’aho azajya kuyifatira.

Uhawe urukingo muri ubu buryo bushya abanza kwitabwaho iminota 15 mbere yo gusubira mu mirimo ye nk’uko n’abajya kuruhererwa ahandi bigenda.

Kuva gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19 yatangira mu Rwanda hamaze gukingirwa abarenga ibihumbi 349 barimo abahawe urwa AstraZeneca na Pfizer.

Abagenzi bahabwa urukingo bitabaye ngombwa ko bava mu modoka zabo
Kimwe n'uko bisanzwe bigenda abahabwaga urukingo basabwaga gutegereza iminota 15 kugira ngo barebe niba hari ingaruka bibagiraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .