Ifoto y’iki kibumbano yabaye iya mbere mu mafoto 10 yatoranyijwe kuzahagararira u Rwanda, mu irushanwa ryari riri guhatanirwa n’amafoto 200.
Iyatsindiye umwanya kabiri ni ifoto igaragaza ikibumbano cya Bikira Mariya kiri mu Karere ka Huye kuri Cathédrale ya Butare.
Iya gatatu yabaye ifoto igaragaza imbyino za Kinyarwanda iherereye kuri Rond-Point ya Sonatube mu Mujyi wa Kigali mu gihe iyaje ku mwanya wa kane ari ifoto igaragaza ikibumbano cy’ikirenge cya Ruganzu iherereye mu Karere ka Rulindo mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Ifoto yabaye iya mbere yahembwe 200$, iya kabiri ihabwa 100$ mu gihe iya gatatu yahawe 55$. Abaje mu 10 ba mbere bose bemerewe kuzasura inzu ndangamurage z’igihugu ku buntu.
Mutijima Germain wahawe igihembo nyamukuru yavuze ko “iki kibumbano cyigisha urubyiruko ko gukorera hamwe ari ingenzi ku iterambere ry’igihugu”.
Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa, byitezwe ko rizatuma iki kibumbano kimenyekana, bityo n’abantu bagashishikarira kumenya amateka yacyo.
Wiki Loves Monuments ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’Umuryango w’abantu bakoresha urubuga rwa Wikipedia rubikwaho amakuru yiganjemo ay’amateka y’abantu, ibintu n’ahantu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!