Herekanywe ifoto nshya ya Perezida Kagame yemewe izajya ishyirwa ahantu hatandukanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2021 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi mike hashyizwe hanze ifoto nshya ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame izajya ishyirwa ahantu hatandukanye nko mu biro bikoreramo inzego za Leta, iby’abinjira n’abasohoka, mu Nteko Ishinga Amategeko n’ahandi. Ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ari inziza ndetse abandi bagashimagiza ubuhanga bw’uwayifotoye.

Iyi foto nshya igaragaza Perezida kagame yambaye amadarubindi, ishati y’umweru, karuvati y’ubururu n’ikote ry’umukara ije isimbura iyari imaze imyaka itandatu ikoreshwa kuko yatanzwe mu 2015.

Mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto harimo uwitwa Mwene Munana wagize ati “ifoto nshya yemewe ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Rudasumbwa mu mihigo, Umugaba mukuru akaba indongozi, indakemwa kandi ni umudatenguha w’Abanyarwanda.”

Umunyamakuru wa siporo, David Bayingana ari mu bagaragaje ko iyi foto ari nziza mu buryo budasanzwe agira ati “Fresheur Za Cent Millions”.

Uwitwa Kirabo Mary we yagaragaje ko Imana ikwiye gushimwa kuba yarahaye Perezida Kagame Abanyarwanda. Ati “ Bagore n’abagabo, uyu ni Perezida wanjye Paul Kagame. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mana ushimwe.”

Umurungi Cynthia nawe yagaragaje ko yakunze iyi foto agira ati “Iyi ni nshya ? Niyo zajya ikoreshwa byemewe ? Twayikunze.”

Abantu benshi bagaragaje ko bakunze iyi foto nshya ya Perezida Kagame yemewe nk'izajya ishyirwa ahantu hatandukanye
Mu biro by'inzego za Leta n'ahandi, iyi niyo foto yakoreshwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .