Iyo ugeze ahabera iri murikagurisha usanga abantu bose bari gushyashyana bashaka kwinjiramo kugira ngo bajye kwihera ijisho ibiri kumurikwa, abafite amikoro bagahaha.
Ku muryango ntiwakinjira utabanje kwishyura itike aho umwana yishura 500 Frw na ho umuntu mukuru akishyura 1000.
Kuri iyi nshuro ibigo hafi 800 byaritabiriye biturutse mu bihugu bitandukanye birimo 18 byo hanze y’u Rwanda.
Isafuriya iteka ibiryo bidahuye n’amazi
Bimenyerewe ko iyo umuntu agiye guteka, bisaba gushyira amazi mu isafuriya kugira ngo ashyiremo ibiribwa runaka agiye guteka mu rwego rwo kwirinda kubirya bidahiye.
Muri iyi Expo harimo ibikoresho byo mu gikoni bidasanzwe birimo isafuriya yihariye yazanywe n’umunya-Pakistan. Ni isafuriya zishobora gutekeshwa ibiribwa bitavanzwe n’amazi kandi bigashya neza.
Izo zirimo iz’ubwoko bubiri burimo izishobora gutekerwamo n’izakokerezwaho ubwoko bunyuranye bw’inyama. Ibiciro byazo ni ibihumbi 90 Frw ku isafuriya nini n’ibihumbi 70 Frw ku nto.
Umwihariko zifite ni uko iyo imaze guteka ihita yikupa ariko ibiryo bigakomeza gushyuha kugeza igihe nyiri kubiteka abikuriyemo. Ikindi kirimo ni uko harimo izishobora gukoreshwa ku makara, kuri gaz, kuri nyiramugengeri no ku mashyiga y’umuriro.
Muhammad Saleem wo muri Pakistan yagaragaje ko ibikoresho bye bifite umwihariko kandi bifasha abantu mu gutegura amafunguro mu buryo butekanye kandi bwizewe.
Imashini ziyungurura amazi hifashishijwe ibumba
Mu bindi bikorwa bidasanzwe bigaragara muri iyi Expo, harimo imashini ‘filtre’ ziyungurura amazi yo kunywa hifashishijwe ibumba .
Ni imashini ikozwe ku buryo aho umuntu asuka amazi hagizwe n’ibumba gusa rikoranywe ubuhanga, ku buryo harimo utwege duto dushobora kunyurwamo n’amazi gusa.
Nyuma yo kuyasukamo agenda acengera muri iryo bumba hakamanuka amazi ariko microbes zo zigasigara.
Nubwo bimeze bityo ariko abakozi b’ikigo cya Spouts of Water Ltd, kibarizwamo Purifaaya izikora, bagaragaza ko abazikoresha bagomba kwirinda gushyiramo amazi yaba afite acide cyangwa arimo isabune kuko zidashobora kubivangura n’amazi.
Hari imashini ishobora gushyirwamo litiro 70 z’amazi ikaba igura ibihumbi 100 Frw, hari igura ibihumbi 60 Frw ijyamo litiro 40 Frw n’intoya igurwa ibihumbi 38 Frw.
Iki kigo cya Spouts of Water Ltd gikorera mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Uganda na Kenya.
Winners zo mu gitoki
Bimenyerewe ko ifiriti zipfunyitse zikunze kuboneka mu maguriro manini, ahanini zikunze kuba zikozwe mu ifiriti y’ibirayi.
Kuri ubu si ko bikimeze gusa, muri Expo hari kumurikwa n’ifiriti zikoze mu bitoki.
Uruganda rwa Zean Ltd rukorera mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, rwiyemeje gukora ibyo kurya ‘ifiriti yo mu gitoki’ mu rwego rwo guharanira ko umusaruro wabyo utapfushwa ubusa.
Uru ruganda rugaragaza ko gukora muri ubwo buryo bizatuma ikibazo cy’umusaruro w’ibitoki muri iyo ntara wakundaga kubura isoko gikemuka, bigatuma abantu barushaho gukunda ibitoki.
Imitako ikozwe mu biti n’amabuye
Ibindi byihariye bigaragara muri iri murikagurisha, ni imitako n’ibikoresho byo mu nzu binyuranye bikozwe mu biti bikuze n’amabuye.
Umwe mu bayobozi ba Giti-Buye Art Ltd, Nsengiyumva Béatrice, yagaragaje ko bahisemo gukora ibikoresho bitandukanye mu biti n’amabuye hagamijwe kuvugurura ubufundi.
Ati “Kugira ngo twinjire muri uyu mwuga ni uko twaje kuvugurura ubufundi bushaje, aho usanga abantu babona ibintu runaka nta mwihariko bafite ariko twebwe turi inshuti y’ibidukikije. Buriya dusarura ibiti byeze aho usanga cya gishyitsi kitagihabwa agaciro turongera tukakiremamo ubundi bwiza.”
Nsengiyumva yagaragaje ko yakoraga akazi ko muri banki ariko yahisemo kwinjira muri uwo mwuga kugira ngo ateze imbere ubufundi bugezweho.
Yagaragaje ko ibikoresho byinshi bikorwa mu biti byeze bitari bikunze kubyazwa umusaruro.
Bashobora gukora intebe, ameza, ibitanda n’indi mitako itandukanye ikozwe mu biti.
Bashobora gukora kandi imitako y’ubwoko bunyuranye ikozwe mu mabuye by’umwihariko aya Rugalika akunze kuboneka mu Karere ka Kamonyi.
Sina Gerard yaserukanye indogobe
Uretse ibicuruzwa binyuranye, rwiyemezamirimo Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama, mu byo yaserukanye harimo n’umwihariko wo gususurutsa abasura aho akorera.
Uyu mugabo ufite ibicuruzwa bifite aho bihuriye n’ubuhinzi ari na byo asanzwe acuruza hirya no hino mu maduka ye, afite urubuga rugari rukorerwaho ibikorwa by’imyidagaduro.
Muri iri murikagurisha yaserukanye indogobe ebyeri yifashisha mu kunezeza abasura aho akorera.
Ni indogobe zikunze gukoreshwa, abakozi be bazenguruka aho akorera ndetse n’ibindi bice bitandukanye byo muri EXPO.
Ibindi byagaragaye muri iri murikagurisha, ni imyambaro iri ku giciro gito ikorwa n’uruganda rwa Janiya rusanzwe rutunganya imyenda itandukanye mu Rwanda.
Uru ruganda rufite imyenda iri ku giciro gito yaba iy’abagabo n’iy’abagore y’ubwoko bunyuranye.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!