Ifatwa rya Sankara rishobora kuba ryatitije Kayumba Nyamwasa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri ahagana saa yine, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko yataye muri yombi Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’, umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa FLN.

FLN (Force de Libération Nationale) ya Sankara ni umutwe w’inyeshyamba zishamikiye ku ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina.

Nta munsi w’ubusa Sankara atatangazaga intambara ku Rwanda ndetse yiyemereye uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Ukuboza umwaka ushize.

Uyu mutwe w’inyeshyamba n’ishyaka MRCD ni bamwe mu bagize impuzamashyaka P5 irangajwe imbere na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Nsabimana Callixte bidasubirwaho Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gutangaza ko rumufite i Kigali asigaje gushyikirizwa ubushinjacyaha ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa kandi yiyemereye.

Mu kwezi gushize nibwo amakuru y’itabwa muri yombi rya Sankara yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, cyane cyane akwirakwizwa ku mbuga n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda barimo nka RPF Gakwerere.

Ayo makuru yasamiwe mu kirere na za radiyo z’urwango ndetse n’imirongo yabo ya Youtube bakunze kwirirwaho bashimagiza RNC, FDLR n’abandi nk’abo. Nyuma gato, bahinduye imvugo, batangira kubyina ngo ‘Sankara yagobotowe’ mu maboko y’inzego z’umutekano za Kagame.

Icyo kinyoma cyahawe umugisha n’umukoresha wa Sankara, Paul Rusesabagina washimiye ababafashije ngo mu ‘kuburizamo ijyanwa mu Rwanda rya Sankara!”

Abakwizabinyoma ku Rwanda basamiye ayo makuru mu bicu batangira kubyina no guhimba inkuru z’uburyo u Rwanda rwamanjiriwe ubwo rwari rugiye gufata Sankara, nyamara u Rwanda rwari rwamufashe akigera ku butaka bwa Comores.

Guverinoma ya Comores yubahirije impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi uwo muterabwoba zari zatanzwe n’u Rwanda, iramufata imushyikiriza ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ikinyamakuru Virunga Post kivuga ko urugendo rwa Nsabimana Callixte mu nzira igana iterabwoba yarutangiye amaze kunanirwa ishuri no guhomba mu bucuruzi ubwo yari akiri mu Rwanda.

Nyuma yo kwirukanwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kubera imyitwarire mibi, Sankara yagiye gucumbika mu nzu y’umwe mubo mu muryango we ku Muhima.

Yabanje kugerageza gucuruza amakara, nyuma umwe mubo mu muryango we amuha akazi ko kuyobora akabari ke muri Kigali. Nsabimana yatangiye kujya yirirwa anywa inzoga anagirana ibihe byiza n’abakobwa bo mu kabari.

Ubuzima bwakomeje kumukomerera, aza kubona uko ajya muri Afurika y’Epfo ari naho yatangiye kwiha amapeti ngo ‘y’umuyobozi utavuga rumwe na Leta’. Icyo gihe yashakaga uko yahabwa ubuhungiro muri icyo gihugu. Nyuma yaje kunywana byeruye n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda nk’iya Kayumba Nyamwasa n’abandi.

Aho niho yatangiriye inzira yeruye y’iterabwoba ubundi atangiza intambara kuri Facebook, Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga avuga ko ari muri Nyungwe ndetse iryo shyamba ryamaze kwigarurirwa n’ingabo ze.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abanyarwanda bagiye kuri Twitter, bamuha izina akwiriye ry’impirimbanyi yo kuri Facebook.

Umutwe wa Nsabimana ni umwe mu mitwe igenzurirwa i Bujumbura nk’uko byatangajwe na Raporo y’Impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza umwaka ushize. Iyo raporo igaragaza neza uburyo Ihuriro P5 rikorera ku mugaragaro mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abarwanyi baryo bagashakishwa mu bihugu biri hafi aho.

Iyo raporo ntisiga Uganda mu gufasha iryo huriro kubona abarwanyi. Uganda by’umwihariko ibihamya bihari byose byerekana ko ifasha RNC mu bikorwa byayo bya buri munsi ndetse na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byarigaragaje mu minsi ishize ubwo inzego z’umutekano za Congo zataga muri yombi LaForge Fils Bazeye wavugiraga FDLR na Theophile Abega wari ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe.

Abasesenguzi bavuga ko ifatwa ry’abo bagabo b’ibikomerezwa muri FDLR byabaye urucantege ku migambi ya Museveni na Kayumba Nyamwasa. Bazeye na Abega bafashwe bavuye muri Uganda mu nama bari batumiwemo na Museveni ngo ahuze FDLR na RNC.

Gufatwa kwa Sankara ni ukundi gukubitirwa mu mavi kw’iryo huriro ryiyemeje guhungabanya u Rwanda.

Umwe mu basesenguzi mu by’umutekano wavuganye na Virunga Post, yemeza ko Sankara azatanga andi makuru y’imigambi mibisha bari bafitiye u Rwanda nk’uko byagendekeye Bazeye na Abega.

Yagize ati “Uyu Sankara, abazi iby’umutekano ni ubwoko bwa wa muntu uba ukomeye akekwaho ibyaha. Nk’uko byagendekeye Abega na Bazeye bamubanjirije, na Sankara azatanga amakuru akomeye ku mikorere ya P5 n’imigambi mibisha ya Museveni”.

Uyu musesenguzi yakomeje agira ati “Nizeye neza ko na Kayumba Nyamwasa aho ari ubu ari gutitira.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’ azagezwa mu butabera vuba.

Kayumba Nyamwasa yaba yatangiye gutitira kubera ifatwa rya Sankara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza