Idamange agiye kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Werurwe 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa Kane ruzatangira kuburanisha Idamange Iryamugwiza Yvonne ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bine akurikiranyweho.

Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo ashishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa Kane guhera saa mbili za mu gitondo azatangira kuburana yisobanura ku byaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside hamwe n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Usibye icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa bikekwa ko yakoze ubwo Polisi yari igiye kumuta muri yombi maze agasingira umupolisi akamukubita icupa mu mutwe, ibindi byose bishingiye ku biganiro yanyuzaga kuri Shene ye ya Youtube.

Inkuru bifitanye isano: Ibisobanuro by’ibyaha bine Idamange akurikiranyweho

Idamange Iryamugwiza Yvonne agiye kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .