Icyuho mu ngengo y’imari igenerwa gucyura abanyarwanda bajyanywe gucuruzwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yagaragaje icyuho kigaragara mu ngengo y’imari igenerwa ibikorwa byo gukumira icuruzwa ry’abantu mu Rwanda no kwita ku barikorewe aho amafaranga agenerwa gucyura abagaragaye ngo arutwa n’ashobora gucyura umwe waba wajyanywe muri Chile.

Buri mwaka Guverinoma y’u Rwanda ibinyijije muri Minisiteri y’Ubiringanire n’Iteramberee ry’Umuryango igena miliyoni 10 Frw ibikorwa byo gucyura abanyarwanda bagaragaye hirya no hino ku Isi bajyanywe gucuruzwa bakabura uko bataha.

Minijust igaragaza ko mu 2017 hakiriwe dosiye 42, mu 2018 hakirwa 49 naho kugera uyu munsi mu 2019 hamaze kwakirwa 38 ndetse ko imibare y’abacyurwa igenda yiyongera kuko mu 2018 hagaruwe 19 naho mu 2019 hamaze kugaruzwa 25.

Minisitiri Uwizeyimana yabibwiye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere ko ingengo y’imari igenerwa iki kibazo ikiri hasi cyane.

Impande zimbi zaganiraga ku bibazo byagaragaye ubwo Komisiyo yasesenguraga itegeko ryerekeye kurengera umwana n’iryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

Iyi komisiyo yabazaga Minisitiri Uwizeyimana impamvu Minisiteri y’Ubutabera itaremeza iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwihariye bwo kwita ku muntu wahohoterewe mu bikorwa byo gucuruzwa nyamara itegeko ryarashyizweho mu 2018.

Ingingo ya 11 y’iryo tegeko iteganya ko umuntu wakorewe ihohoterwa ry’icuruzwa agomba kwitabwaho byihariye mu buryo burimo kumuha amakuru amurengera, kumugoboka no kumushyigikira ahabwa inkunga yamufasha kwibeshaho, kumenyeshwa aho ikibazo cye kigeze gikurikiranwa mu rwego rw’amategeko kandi mu rurimo yumva neza.

Inateganya ko agomba guhabwa ubwunganizi mu gukurikirana akanagira uruhare mu miburanishirize, kwitabwaho, gusonerwa amagarama agenwa n’imanza mbonezamubano, kwitabwaho mu bijyanye n’imibereho myiza, guhabwa ubufasha by’isanamutima n’ibindi biteganywa n’iteka rya Minisitiri ribagenera ubufasha bwihariye ariko ritaremezwa.

Amabwiriza ateganya ko nyuma yo gutangaza itegeko mu igazeti ya Leta, hagomba guhita hemezwa bitarenze nibura amezi abiri amabwiriza agenga iyubahirizwa ryayo, komisiyo ikavuga ko ifite impungenge ko ibiyakubiyemo hari abantu bavanywe gucuruzwa batabona ibyo bagenewe.

Perezida wa Komisiyo, Mukamana Elisabeth, yagize ati “Byumvikane ko abahohoterwa hari ibyo batabona kandi biteganywa n’itegeko […] Twagira ngo mutugaragarize imbogamizi yabayeho.”

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari icyaha cyihariye, kinakurikiranwa mu buryo bwihariye akaba ari nayo mpamvu cyashyiriweho itegeko ryihariye n’uburyo bwo kwita ku muntu wagikorewe bitewe n’ingaruka kimugiraho.

Yavuze ko akenshi gikorerwa 80% b’urubyiruko biganjemo ab’igitsina gore, banyuzwa mu Majyaruguru y’igihugu n’Uburengerazuba bakajyanwa muri Uganda na Kenya aho bahita bamburwa ibyangombwa bagahabwa ibindi ku buryo kubashakisha bigorana.

Akenshi ngo abahura n’iki kibazo, babeshywa akazi keza, kurihirwa amashuri n’ibindi bagerayo bagasanga bashowe mu bindi biha inyungu ababajyanye bigapyinagaza uburenganzira bwabo batari bubone uko bagaruka.

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko gukumira icyo cyaha no kwita ku bagikorewe Guverinoma ibishyira mu bikorwa ifatanyije n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (Migeprof) ihabwa ingengo y’imari, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), Isange one stop Center mu gufasha abagizweho ingaruka nacyo n’izindi.

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko mu gukumira iki cyaha no gukurikirana abakigizemo uruhare, kwita ku bagikorewe hakirimo imbogamizi zitandukanye zirimo ubujiji bw’abaturage basezeranywa akazi, amafaranga, ubuzima bwiza n’ibindi ntibashyiremo ubushishozi bakisanga bari gucuruzwa.

Hari kandi ruswa ikunze kuba igaragara mu bihugu abanyarwanda bajya gucuruzwamo ku buryo kubashakisha no gukurikirana ababigizemo uruhare usanga bigoranye, kuba bikorwa n’abantu bafite amafaranga, ingengo y’imari idahagije n’ibindi.

Ati “Kugeza ubu imibare Migeprof iduha itubwira ko ingengo y’imari igenera igikorwa cyo gucyura abajyanywe muri ibyo bikorwa ihwanye na miliyoni 10 Frw mu mwaka. Akaba ari amafaranga macye kuko igihe hatashye benshi habo imbogamizi zo kubacyura.”

Yavuze ko ayo mafaranga ashobora kwifashishwa mu gucyura abajyanye mu bihugu bya hafi ariko hari ibihugu kubijyamo usanga bisaba itike iyaruta kubera ko ari kure kandi bigasaba gutega inshuro nyinshi.

Ati “Nababwiye ko itike y’indege nibura dusanze nk’umuntu bamujyanye muri Colombia cyangwa muri Chile kugera hano ni hafi ibihumbi 15 by’amadolari. Urumva miliyoni 10 Frw yamaze kurenga ku muntu umwe.”

Yakomeje agira ati “Murumva ko byari bigoye kugira ngo tuvuge dukore iteka dushyiremo ibi n’ibi mu gihe tuzasanga dushobora kwisanga twakoze irifite icyuho ariryo rizadutera ibibazo kurusha uko twakomeza gukorera ku ngamba.”

Abakorewe ihohotera bakomeza gufashwa nubwo iteka ritarashyirwaho

Minisitiri Uwizeyimana yabasobanuriye ko mu by’ukuri kuba ayo mabwiriza atarashyizweho atari ukuvuga ko igihugu cyarangaranye abakorewe ihohoterwa ry’icuruzwa ry’abantu kuko hari izindi ngamba nyinshi kandi zishyirwa mu bikorwa buri munsi.

Abakorewe ihohotera ry’icuruzwa ry’abantu bakomeza gufashwa nk’uko itegeko ribiteganya mu bufasha burimo nko kuvuzwa, gufashwa muri za Isange One Stop Center n’ibindi ndetse Uturere bakomokama tubagenera inkunga y’ibihumbi 250 Frw abafasha kwiteza imbere ariko bakanagaragaza ko ari make ntacyo abafasha.

Yavuze ko hari n’ubwo amafaranga aba make bigasaba ko ayasaguwe n’izindi Minisiteri akoreshwa mu gufasha abagize icyo kibazo.

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko bagiye kwiha amezi atandatu yo gushaka ingamba zafatwa harimo kureba uko mu myaka itatu ishize Guverinoma yitwaye mu gukurikirana ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu ku buryo iryo teka rizaba risobanura iby’ibanze byashyirwamo n’uko byubahirizwa bagatanga imbanzirizamushinga y’iryo teka.

Ubu bushakashatsi buheruka gutangazwa muri Nyakanga 2019 n’Umuryango Never Again Rwanda (NAR) abanyarwanda bacurujwe hagati ya 2017 na 2018 harimo Abanyarwanda 70.

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko amafaranga u Rwanda rugenera gucyura abanyarwanda bajyanywe gucuruzwa arutwa n’ayakura umwe muri Chile
Bamwe mu bagize Komisiyo bari kumva ibisobanuro bya Minisitiri Uwizeyimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza