Mu mashuri yo mu Rwanda ururimi rwo kwigishamo ni Icyongereza ndetse hari amashuri usanga agerageza ariko amenshi cyakomeje kuba ingorabahizi, ku buryo abana biga mu myaka itatu ya mbere yo mu mashuri abanza batsindwa amasuzuma y’imibare kubera kudasobanukirwa n’ibibazo babajijwe mu rurimi rw’Icyongereza.
Isuzuma rikorwa ku banyeshuri bo mu burezi bw’ibanze harebwa ubumenyi bafite mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Imibare rigaragaza ko abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu 2021 batsinze imibare bari 69,94% bigeze mu 2023 baragabanyuka bagera kuri 55,6%.
Abafite ubumenyi bw’ibanze mu Cyongereza bageze kuri 37.5% mu 2023 bavuye ku 10% mu 2021 mu gihe gusoma neza no kumva Ikinyarwanda biri 82.7% mu banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, aherutse gutangaza ko impamvu abana batsinwa siyansi ari uko biga mu rurimi batumva ariko “n’abarimu babigisha urwego rwabo rw’Icyongereza rugomba kuzamuka kuko ntushobora gutanga icyo udafite.”
Iteka rya Minisitiri Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 12 Ugushyingo 2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze riteganya ko ikizamini cy’akazi ku mwalimu kigomba gukorwa mu Cyongereza nk’ururimi rwo kwigishamo, yaba yigisha urundi rurimi kigakorwa muri urwo ashaka kwigisha
Ingingo ya 10 yaryo irimo igika kivuga ko “Umukandida w’umwarimu akora kandi ikizamini cy’Icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu burezi. Umukandida utsinzwe ntahabwa akazi.”
Rinateganya ko kugira ngo umwalimu azamurwe mu ntera ari uko afite uruhushya rwo kwigisha rutangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; afite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu bijyanye no kwigisha; cyangwa amaze imyaka itatu y’uburambe mu ntera arimo.
Anasabwa kandi kuba yaratsinze “isuzumabumenyi ry’Icyongereza rikorwa buri myaka itatu hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; kandi yaratsinze isuzuma risoza amahugurwa nyongerabushobozi hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.”
Raporo yakozwe na Banki y’Isi mu 2018, yagaragaje ko hakenewe cyane amahugurwa y’abarimu mu Cyongereza kuko 38% by’abigisha kuva mu wa Mbere kugira mu wa Gatatu aribo bonyine bari bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.
Inyandiko yasohowe na Minisiteri y’Uburezi kuwa 26 Gashyantare 2024, igaragaza ko “Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rwifashishwa mu kwigisha.”
Ingingo ya 46 itegeka ko umwalimu utsinzwe Icyongereza inshuro ebyiri mu masuzuma bakora azajya yirukanwa mu kazi.
Ati “Umwarimu warangije isuzumwa agomba gukora ikizamini cy’Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo buri myaka itatu. Umwarimu utsinzwe inshuro ebyiri zikurikiranye arirukanwa.”
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye bw’inzego zinyuranye iri guhugura abarimu 12.726 batize uburezi bo mu mashuri y’inshuke n’abanza mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi.
Minisitiri Nsengimana avuga ko nta mwalimu ukwiye kwitwaza ko yize mu Gifaransa kuko imyaka ishize ari myinshi, bityo impinduka zagakwiye kuba zarakiriwe hose.
Ati “Imyaka ishize ubu abatangiye kujya mu mirimo y’ubwarimu bize mu Cyongereza.”
Imibare yo mu 2023 igaragaza ko abarimu n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri bari 138,038, barimo barimo abagabo 51% n’abagore 49%. Abakora mu bigo bya Leta barengaga ibihumbi 50 mu gihe abo mu bigo bikorana na Leta ku bw’amasezerano barengaga ibihumbi 66.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!