Ni ibikorwa bikomeje gushyirwamo imbaraga nyuma y’aho uyu mugezi umaze iminsi wibasirwa n’isuri n’inkangu zirimo n’iyabereye mu murenge wa Mururu w’Akarere ka Rusizi muri Werurwe 2024, icyo gihe amazi y’uyu mugezi yasandaye mu mirima y’abaturage yangiza imyaka y’abaturage.
Iyi nkangu yakurikiwe n’indi yabereye mu murenge wa Bugarama aho umusozi waridutse mu mpeshyi ugafunga umuhanda Kamembe-Bugarama ndetse ukanashyira mu manegeka imiryango irenga 60.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Gen. Maj (Rtd) Albert Murasira, avuga ko bari gukora ubushakashatsi ngo hamenyekane igituma imisozi y’akarere ka Rusizi iriduka gusa ngo bakeka ko bifitanye isano no kuba ari ubutaka bwo mu gace k’ibirunga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, avuga ko aka karere gafite imisozi miremire n’ubutaka bukunze gutwarwa n’isuri ibujyana mu kiyaga cya Kivu, mu mugezi wa Rusizi no mu yindi migezi itandukanye.
Ati "Hari gahunda yo gutera ibiti birenga ibihumbi 300 no gukora imirwanyasuri kugira ngo ubutaka butaducika. Mu biti turi gutera dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bita ku bidukikije harimo ibivangwa n’imyaka n’ibiti by’imbuto ziribwa”.
Umuyobozi wa ARCOS ushinzwe ubufatanye n’iterambere, Ntukamazina Jacqueline, avuga ko mu mpamvu zatumye bahitamo kubungabunga umugezi wa Rusizi n’ikiyaga cya Kivu ari uko umaze igihe wibasirwa n’isuri n’inkangu.
Ati "Iyo ubutaka bumaze kubamo bwinshi amazi arakama amafi ntabone aho yororokera, amazi akangirika n’ubutaka bwacu bukagenda uburumbuke bw’ubutaka bukagabanyuka kuko haba hagiye ubutaka burimo ifumbire".
Binyuze mu mushinga KiRuCaRe uterwa inkunga n’ikigega Bezos Earth Fund, umuryango ARCOS n’abafatanyabikorwa bawo barateganya gusubiranya hegitari zirenga 4000 mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!