Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yagize ati “Ni icyemezo twakiriye neza kubera ko ibikorwa bikorerwa muri icyo gikorwa cyangwa abimukira bava muri Afurika bajya i Burayi, byagaragaye ko harimo ibibazo byinshi bishobora no gutwara ubuzima bw’abantu.”
Yagaragaje ko kuba u Bwongereza bwarasabye u Rwanda ko bafatanya mu gushaka ikindi gisubizo, nta kintu kibi kirimo nubwo igihe ibihugu byombi byashyiragaho ayo masezerano habayeho impaka nyinshi, haba imanza no kunenga mu nzego zitandukanye.
Imiryango itandukanye yahagurutse inenga icyo cyemezo ndetse urukiko ruza kwemeza ko kohereza abimukira mu Rwanda bidakurikije amategeko cyane ko u Bwongereza bwafataga u Rwanda nk’igihugu kidatekanye.
Nyuma yo kubona izo nenge zarimo, amasezerano y’impande zombi yaravuguruwe ndetse u Bwongereza butangiza gahunda yo kwemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku kuba cyakakira abimukira.
Mukularinda yagaragaje ko igitangaje ariko uko abanengaga amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza nta muntu wigeze atanga ikindi gisubizo cyasimbura ibyari byashyizwe ku meza ngo hashakirwe umuti icyo kibazo.
Ati “Biragaragara ko hari benshi bavuga ariko nta bikorwa, bigaragara y’uko kiriya cyemezo Guverinoma y’u Bwongereza yabashije kugifata kuko ni yo yasabye ko yabikorana n’u Rwanda.”
“Ntirwari kwivanga mu bibera mu nteko, inkiko zo mu Bwongereza ariko niba zabashije kubikemura zemeye ko kuzabishyira mu bikorwa.”
Yakomeje ati “[u Rwanda] Rurabyishimiye kuko nibura hagiye kugaragaza ukugerageza kundi indi nzira yakemura ikibazo kandi nta gitangaza kindi kirimo u Rwanda rumaze igihe kirekire rugerageza gushyira mu gihugu umutekano uhamye w’abanyarwanda muri iki gihugu n’abandi bose bahaba.”
Mukuralinda yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abo bimukira igihe cyose bagerera mu Rwanda.
Ati “U Rwanda ruriteguye n’ejo baje twabakira. Bafashe indege bakagera i Kanombe twabakira, kubera ko kuva aho amasezerano yashyiriweho umukono, u Rwanda rwatangiye kwitegura. Ntabwo waba warabonye imyaka ibiri ngo hagire ikigutangira kwitegura. Ntibagire impungenge.”
Ku kijyanye no kuba u Rwanda rutekanye yavuze ko byakabaye bivugwa n’Abanyarwanda barubamo cyangwa undi wese aho kuba abantu bibereye i mahanga udashobora no kugenzura ibivugwa.
Yagaragaje ko amahanga yose azi neza ko u Rwanda kuri ubu rufite impunzi n’abimukira barenga ibihumbi 130 bo mu bihugu bitandukanye.
Ati “Nta muntu uyobewe ko u Rwanda rwakira abimukira bava muri Libya, Afghanistan, Sudani, abo banenga ntibatange n’ikindi gisubizo bibagirwa ibyo byose byabaye.”
Yavuze ko abanenga icyo cyemezo bari bakwiye gutegereza igisubizo kizava mu igerageza ryo gukemura icyo kibazo hagati y’ibihugu byombi ku buryo babinenga nibura bafite ibyo bashingiyeho.
Sunak yari yatangaje ko indege ya mbere izageza abimukira mu Rwanda mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere.
Guverinoma y’u Bwongereza yemeje ko yamaze kumvikana na sosiyete y’indege izageza abimukira mu Rwanda, kandi ko hari abantu 500 bahawe amahugurwa yo kubaherekeza n’abandi 300 bari kuyahabwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!