00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo u Rwanda rutekereza ku bikorwa by’Ingabo za Uganda muri Congo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukuboza 2021 saa 02:34
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo itarebwa n’ikibazo cy’ingabo za Uganda ziherutse kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikurikiranira hafi uko biri kugenda n’ingaruka bishobora kugira ku mutekano warwo.

Perezida Thsisekedi ni we wemeye ko ingabo za Uganda zinjira ku butaka bw’igihugu ayoboye ahagana mu mpera z’ukwezi gushize nyuma y’aho mugenzi we wa Uganda yari amaze igihe abimusaba.

Ubwo busabe bwashyizwemo imbaraga nyuma y’ibisasu byishe abantu bane abandi 37 bagakomereka i Kampala mu Ugushyingo uyu mwaka byashinjwe abarwanyi ba ADF bafite inkomoko muri Uganda.

Hashize igihe gito ingabo za Uganda zinjiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ntambara yo kurwanya umutwe wa ADF umaze imyaka igera kuri 30 mu mashyamba y’iki gihugu.

Ingabo za Uganda zinjiye muri Congo nyuma y’igihe umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo igitotsi aho u Rwanda rushinja umuturanyi warwo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano warwo.

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ADF ifite ibirindiro, ni indiri isangiye na myinshi mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yabwiye Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ko ibikorwa by’ingabo za Uganda bireba gusa ubutegetsi bwa Kampala na Kinshasa.

Nubwo bimeze bityo ariko, Makolo yasobanuye ko u Rwanda rukurikiranira hafi uko ibintu bigenda n’ingaruka bishobora kugira ku mutekano warwo yongeraho ko biri mu nyungu za buri wese guharanira ko aka karere kagira ituze.

Ibikorwa bihuriweho by’ingabo za Uganda na RDC biri gukorerwa muri teritwari ya Beni. Ni kure y’umupaka w’u Rwanda na RDC ariko hari impungenge ko bishobora kugira inkurikizi mu gihe bitarangirira ku kurwanya ADF gusa.

Nubwo Uganda iri muri Congo guhashya ADF, iki gihugu kimaze igihe gikorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakorera muri icyo gihugu.

Mu ukwakira 2019 umutwe wa RUD Urunana ubarizwa muri RDC wagabye ibitero mu Kinigi mu karere ka Musanze, biza kugaragara ko abakigabye bakoranaga bya hafi na bamwe muri Guverinoma ya Uganda.

Iki gihugu kandi cyagerageje gufasha ukwihuza kw’imitwe nka FDLR na P5 ya Kayumba Nyamwasa. Urugero mu Ukuboza 2018, Ignace Nkaka uzwi nka Laforge Bazeye Fils wavugiraga FDLR yafashwe n’ingabo za Congo avuye mu nama y’iyo mitwe muri Uganda.

Mu mpera za Ugushyingo 2021, nibwo Ingabo za Uganda (UPDF) zinjiye muri RDC. Kugeza ubu zatangiye kugaba ibitero mu bice bitandukanye bibarizwamo inyeshyamba.

Ku Cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2021, UPDF yatangaje ko yamaze kwambuka ikiraro cya Semliki igana mu bice bya Mukakati, ahasanzwe hari ibirindiro bikomeye bya ADF.

Bamwe mu banyapolitiki n’abo muri sosiyete sivile muri RDC banenze icyemezo cyo kwakira ingabo za Uganda ku butaka bwabo bagaragaza ko iki gihugu cyinjiye mu bihe bibi.

Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rukurikiranira hafi ibikorwa by'ingabo za Uganda muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .