Icyo RAB ivuga ku ikoreshwa ry’umwanda wo mu bwiherero mu gufumbira imyaka

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyagiriye inama abahinzi ko badakwiye gukoresha ifumbire ituruka ku mwanda w’abantu (inkari n’umwanda ukomeye wo mu musarane) kuko bishobora gutera indwara mu bantu cyangwa kwangiza ibihingwa.

Hamwe na hamwe mu Rwanda usanga hari abaturage bamara gukoresha umusarane bakawutaba, umwanda wamara kubora bakawufumbiza imyaka, cyangwa bagakusanya inkari bakazivanga n’amazi bakifashisha iyo mvange mu gufumbira ibihingwa.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu buhinzi muri RAB, Dr Charles Bucagu, yabwiye IGIHE ko bene ubwo buryo bwo gufumbira budakwiye gukoreshwa kuko bushobora kugira ingaruka mbi haba ku bihingwa no ku bantu barya ibyo bihingwa.

Ati “Mu myaka yashize kuri uriya mwanda wo mu musarane twakozeho ubushakashatsi bwo kugira ngo tubikoreshe ariko hazaho ibibazo bijyanye n’indwara, twasanze bishobora gukwirakwiza indwara mu bantu. Ntabwo ari ibintu turatangira kwamamaza nk’ibintu abantu bakoresha.”

Gusa Dr Bucagu yavuze ko imyanda y’abantu ishobora kuvamo ifumbire nziza mu gihe yaba yakorewe ubushakashatsi igatunganywa neza mu buryo bwujuje ubuziranenge.

Ati “Inkari z’abantu zishobora gutanga imyunyu ngugu [...] hari uburyo bazitegura zigatanga ifumbire ishobora gukoreshwa nk’ifumbire ya urée. Turimo turatekereza kubikoraho ubushakashatsi kuko ziriya nkari ziba zirimo Nitrogen nyinshi ku buryo ishobora no gutwika ibihingwa. Ubwo rero ushobora kuyihindumo ubundi bwoko bw’ifumbire itatwika ibihingwa.”

Yavuze ko “ufashe inkari ugasuka ku gihingwa gihita gishya.” Asaba abahinzi kwirinda gukoresha ubu buryo bwo gufumbira.

Ati: “Abahinzi bakoresha ifumbire yo mu misarane turabasaba ko batakomeza kuyikoresha kuko bishobora no gutwika ibihingwa byabo. Ubu ntabwo twabigiramo inama abantu, kuko ubushakashatsi ntiburakorwa ngo burangire. Uwo mwanda ugomba kubanza gutunganywa, ntabwo ari byiza kuwufata ngo uhite uwujyana mu murima, bisaba kubanza kuwutunganya ukajya mu bwoko bw’imyunyungugu, tukamenya n’ikigero cy’imyunyungugu irimo, icyo gihe ni bwo dushobora kubwira abantu tuti mugende muyikoreshe kuri iki kigero.”

Dr Bucagu yakomeje avuga ko ahandi nko mu bihugu bya Aziya bo babikoresha kuko ngo bafite uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutunganya imyanda y’abantu, ariko iryo koranabuhanga ngo mu Rwanda ntiriragerwaho mu Rwanda.

Icyakora yavuze ko kugeza ubu hari ubushakashatsi bwamaze gukorwa ku bijyanye no gukora ifumbire mu yindi myanda ibora nk’ibisigazwa by’ibiryo n’ibishishwa by’ikawa ndetse ngo amafumbire yakozwe muri iyi myanda arimo kugeragezwa ngo harebwe umusaruro wayo ndetse RAB igiye gusuzuma niba ayo mafumbire yujuje ubuziranenge.

Abahinzi barashishikarizwa gukoresha ifumbire y'imborera aho kuba ituruka mu musarani
Ifumbire y'imborera ni ingenzi cyane mu murima kurusha izindi zose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .