Icyo dukeneye ubu ni ijambo ridukomeza, si abasabira imbabazi abakoze Jenoside – Prof Dusingizemungu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Mata 2019 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Ibuka Prof Jean Pierre Dusingizemungu yagaragaje ko mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hari abantu bamwe barangwa n’ibikorwa bidakwiye, barimo abasenyeri Gatolika baheruka gusabira imbabazi abafungiwe ibyaha bya Jenoside bageze mu za bukuru n’abarwaye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu wa Gatanu ubwo yifatanyaga n’imiryango ifite abayo bazize Jenoside bahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Imari na Minisiteri y’Igenamigambi, zaje kubyara Minisiteri y’Imari n’Iganamigambi, Minecofin.

Prof Dusingizemungu yabanje gushimira uburyo iyi minisiteri iherekeza abarokotse Jenoside harimo nko gutunganya igitabo gikubiyemo amakuru ku bayikoreraga bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Yavuze ko hari ibigo byadukanye imigirire idakwiye nko gukoresha inyito Kwibuka25 ku byapa n’ahandi, mu nyandiko zabo ntibashyiremo ‘Jenoside yakorewe abatutsi.’

Ati “Muri ino minsi turimo kugenda tubona n’ibyandikwa ku byapa n’ahandi, inyito ‘Jenoside yakorewe abatutsi’ bayisiba, zinzi icyabiteye, sinzi uwabizanye ariko mbona ari indwara iri ahantu henshi, bandika ngo Kwibuka25 ukibaza ikintu abantu bibuka.”

“Rero nkoze ubuvugizi mvuga ko dukwiye gutinyuka gukoresha imvugo Jenoside yakorewe abatutsi kuko ni amateka yacu, ntabwo dukwiye kugwa mu mutego w’abashobora kudushyiramo urujijo, mu minsi iri imbere abana bacu bakazabura ikibibutsa amateka cyane cyane mu buryo bw’inyandiko.”

Yavuze ko nibura amagambo ahinnye ashobora gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, yo igena umubare w’amagambo ntarengwa umuntu yandikira rimwe.

Yakomeje avuga ko kubaka ubumwe n’ubwiyunge bidashobora kwiyibagiza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, bityo bugomba gushingira ku kwiyemeza kudacika intege kw’abacitse ku icumu kuko bumva neza ubumwe n’ubwiyunge icyo aricyo.

Yanagarutse ku nyigisho zatanzwe na Padiri Innocent Consolateur, umwe mu bakomiseri ba Komisiyo y’Iguhugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ku mateka mabi ya Jenoside n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, amushimira ko yigishije neza ariko ko abapadiri bose atari ko bagenza.

Yakomeje ati “Harin’abakorera ubuvugizi abatwishe bakatumara kuva muri za 1959, muri za 1963, za 1966, 1973, 1994, bataretse kwica impinja, bataretse gukorera ibya mfura mbi ababyeyi bacu, bashiki bacu, none ubu hari ababakorera ubuvugizi muri iki gihe twibuka kugira ngo abafunze babafungure kubera ko bashaje, kubera ko… ngira ngo ibyo ngibyo ni ukutumva uburemere bwa Jenoside yakorewe abatutsi, ni ukugira ibyo abantu birengagiza.”

“Muri iki gihe icyo dukeneye abacitse ku icumu ni ijambo ridukomeza, ni ijambo rihamagarira abanyarwanda bose kubaka umuco wo kubana neza, ntabwo icyo dukeneye ari ubutumwa bukora ubuvugizi kugira ngo abakoze icyaha kiremereye kurusha ibindi, babarirwe.”

Dusabirane Honorine wavuze mu izina ry’imiryango y’abafite ababo zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakoraga mu zahoze ari Minisiteri y’Imari na Minisiteri y’Igenamigambi, yashimye ubuyobozi bwa Minecofin uburyo bakomeza kuba hafi iyi miryango mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside.

Ati “Turabashimira ko batumye twishyira hamwe, dufite imiryango twibumbiyemo uko tungana twese hagendewe n’aho dutuye, Minecofin yadufashije guhura turamenyana, dushyira hamwe. Buri mwaka haba gahunda yo kuremera umwe mu miryango y’abarokotse Jenoside, tukaba twizera ko n’uyu mwaka icyo gikorwa kizaba.”

Yakomeje avuga ko ubushize bari basabye ko urwibutso rw’abari abakozi b’iyi minisiteri rwakwagurwa kugira ngo amazina yabo yose abashe kujyaho, bishimira ko byakozwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Iganamigambi, Ushinzwe Igenamigambi ry’Ubukungu, Dr Uwera Claudine, yavuze ko Jenoside atari ikintu cyabaye mu munsi umwe ahubwo yateguwe igihe kirekire cyane.

Ati “Minisiteri y’imari y’igenamigambi ikomeje kwifatanya n’imiryango ifite abo yibuka, mu gutegura ibikorwa nk’ibi byo kubibuka kugira ngo turusheho kubaha agaciro bakwiriye kuko abenshi twumva ubuhamya bapfuye ari intwari, kandi tuzahora tubibuka.”

Minecofin ibarura abasaga 100 bazize Jenoside yakorewe abatutsi bari abakozi muri minisiteri ikomokaho.

Imiryango y'abari abakozi ba Minisiteri y'Imari na Minisiteri y'Igenamigambi bazize Jenoside yitabiriye uyu muhango
Hacanwe urumuri rw'icyizere ruzaka iminsi 100 ishushanya igihe Jenoside yakorewe abatutsi yamaze
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Caleb Rwamuganza, ashyira indabo ku rwibutso rw'abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yanenze imigirire idakwiye mu Cyunamo [aha yari i Nyanza ya Kicukiro]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza