Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yabitangarije abanyamakuru ku wa 18 Gashyantare 2025, ubwo yabahaga ishusho y’ibikorwa uyu mutwe umaze gukora mu kubohora abaturage ba Congo bamaze imyaka myinshi bakandamizwa.
Nyuma yo gufata umujyi wa Goma M23 yakomereje muri Kivu y’Amajyepfo, ifata ahitwa Kalehe, Kavumu n’Umujyi wa Bukavu, ukurikizaho Kamanyola, ndetse ngo bafite gahunda yo gukomereza mu Mujyi wa Uvira.
U Burasirazuba bwa Congo bumaze imyaka myinshi ari ikibuga cy’intambara ahanini zishingiye ku gusahura amabuye y’agaciro y’iki gihugu cya kabiri mu bunini muri Afurika, ibitera bamwe gutekereza ko n’umutwe wa M23 uri muri uwo mujyo wo gushaka kwigarurira amabuye y’agaciro y’iki gihugu kibarizwamo amoko arenga 250.
Kanyuka yatangaje ko batarwanira amabuye y’agaciro kuko mu bice bafashe harimo ibitarimo amabuye y’agaciro.
Ati “Ugiye Bunagana na Rutshuru nta mabuye y’agaciro ahari, intambara yacu ni uguhanira kubaho. Kinshasa iraduheza, ikatwita abanyamahanga, ariko twe ntabwo turi abanyamahanga, turi abanye-Congo turi iwacu. Tugomba kubaho nicyo cya mbere. Icyo duharanira si amabuye y’agaciro ni ukubaho.”
Yagaragaje ko badaharanira uburenganzira bw’ubwoko bumwe, ko ahubwo baharanira uburenganzira bw’amoko yose, atanga urugero rwo kuba akomoka Kasai ariko akaba ari mu ihuriro AFC/M23.
Ati “Turwanirira amoko yose, twe ntabwo turi abahezanguni bishingiye ku moko nka Tshisekedi ufata bamwe akabashyira ku ruhande, agashyiraho politiki y’ikimenyane.”
Uyu mutwe uvuga ko intego yawo itari ugukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa, ko ahubwo ari ukubusaba kureka kwica abaturage.
Ati “Abaturage ba Bukavu ni bo badutabaje turababohora. Icyo dusaba Guverinoma ya Congo ni ukureka kugaba ibitero ku baturage, amakimbirane agahagarara tukabana mu mahoro duharanira iterambere ry’igihugu cyacu.”
Abaturage bo mu bice uyu mutwe wamaze gufata bavuga ko noneho batekanye ndetse ko abarwanyi b’uyu mutwe batandukanye n’igisirikare cya Congo FARDC n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo n’abandi.
Bahamya ko M23 idasahura abaturage mu gihe FARDC, FDLR na Wazalendo mbere yo guhunga batobora amaduka bagatwara imitungo y’abaturage.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!