Icyo CNLG itekereza ku kuba gutanga ubuhamya kuri Jenoside bidakwiye guharirwa abayirokotse gusa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Gashyantare 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana aherutse kuvuga ko gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside bidakwiye guharirwa abacitse ku icumu gusa.

Ni imvugo bamwe batakiriye neza, bumva ko gutanga ubuhamya nk’ubwo bishobora kurushaho gutoneka abacitse ku icumu aho kubomora ibikomere.

Rucyahana aherutse kubwira IGIHE ko abantu bakoze Jenoside n’abandi batahigwaga bazi byinshi ku mitegurire n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenose kurusha abayikorerwaga.

Ati “Bamwe babyumvaga ko ari ukuvuga ngo abakoze Jenoside abe aribo batanga ubuhamya. Oya hari abandi batakoze Jenoside babireberaga.Hari ababonye aho Abatutsi bicwaga muri Jenoside imibiri yabo yagiye ishyirwa, abacitse ku icumu ntibahazi ariko hari ababibonye bagomba gutanga ubwo buhamya kugira ngo ya mibiri ishyingurwe. Hari abandi bantu bafite amakuru yafasha abanyarwanda gukira vuba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko igitekerezo cya Rucyahana cyumvikana gusa agaragaza impungenge.

Ati “ Icyo twemera ni uko abakoze Jenoside n’ababibonye badahigwa ari bo bafite amakuru yuzuye arebana n’uko Jenoside yagenze aho bari bari, kuko uwacitse ku icumu we yari yihishe , ibyo yashoboraga kubona ni bike ugereranyije n’utarahigwaga, uwicaga cyangwa se ugereranyije n’uwari mu mugambi wo gutegura Jenoside igihe habaga hari inama ziyitegura. Uwabaga ari muri izo nama ni we uzi ibyahavugirwaga, uwabaga ari ahatangirwaga izo ntwaro ni we ubizi, uwabaga ari ahatangiwe imyitozo ya gisirikare ni we ubizi, ni we rero ufite amakuru yuzuye.”

Bizimana yavuze ko abantu nk’abo bakwiye gushakirwa umwanya wo gutanga ubuhamya, icyakora asanga kubutanga ku munsi wo kwibuka by’umwihariko byahungabanya benshi.

Ati “Uko twe tubyumva ubuhamya bazabutanga mu bindi bihe byose haba no mu gihe cyo kwibuka ariko ntabwo dutekereza ko ari byiza kuzana umuntu wakoze Jenoside agatemagura abantu , akabyaza abagore abasatuye, ntidutekereza ko byaba byiza kumuzana kurondora ubwo bugome ku munsi wo kwibuka.”

Yakomeje agira ati “Igikorwa cyo kwibuka ni uguha agaciro inzirakarengane zishwe zizizwa uko zavutse, kuzirikana abagize uruhare mu kurwanya ubwo bwicanyi no guhisha abahigwaga […] Kubazana uwo munsi ahabereye ibikorwa byo kwibuka ahubwo byanagira ingaruka no ku kibazo cy’ihungabana ku bantu bahohotewe.”

Bishop Rucyahana we yavuze ko abafite amakuru y’aho imirambo y’abatutsi bishwe bayatanze byarushaho gufasha abarokotse.

Ati “Wa wundi wabonye aho bashyize imibiri y’abishwe muri Jenoside agaceceka ntabivuge kuko adashaka kubabaza uwacitse ku icumu, azamubabaza [uwacitse ku icumu] kurushaho kuko akomeza kurira no kubabara no kugira agahinda kuko atashyinguye uwe. Ariko igihe utanze ubuhamya wa wundi arababara akarira agashyingura uwo muntu akazagera ubwo aruhuka.”

Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni, bizatangira tariki 7 Mata 2019 ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kwibuka Twiyubaka’ .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza