Icyizere ku mpunzi zimaze iminsi mu bigeragezo muri Libya, zatangiye ubuzima bushya mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo byatangajwe ko impunzi 79 zaturutse muri Libya ziherutse kwakirwa n’u Rwanda, zageze mu nkambi ya Gashora nyuma y’iminsi ziri mu kato, zitegereje ibisubizo by’uko nta wanduye icyorezo cya COVID-19.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020 nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kane cy’impunzi n’abandi babishaka, baturutse muri Libya aho bari bamaze igihe, nyuma yo kugerageza kwambuka banyuze mu nyanja ya Méditerranée, ariko bikanga.

Ni itsinda ryarimo abagabo, abagore n’abana baturuka mu bihugu bya Eritrea, Sudan, na Somalia, ryageze mu Rwanda rikurikiye abandi 306 bakiriwe nyuma y’amasezerano yasinywe mu 2019, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNCHR) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu bakiriwe n’u Rwanda harimo Tsega w’imyaka 28 ukomoka muri Eritrea, wari kumwe n’umwana we w’umuhungu, nyuma y’imyaka itatu n’igice y’ibihe bikomeye, byamutandukanyije n’umugabo we. Tsega n’umwana we barekuwe mu cyumweru gishize, nyuma y’imyaka isaga ibiri bafungiwe mu kigo cya leta mu murwa mukuru Tripoli.

Ni umwe mu bahamya ko kohererezwa mu Rwanda - nyuma y’igihe kigera ku mwaka ibi bikorwa bihagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19 - ari intangiriro y’ubuzima bushya, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa UNHCR.

Ubwo yari akiri i Tripoli aho we na bagenzi be baherewe ibyangombwa, Tsega wari wamaze gufunga ibikapu bye, yashimangiye ko ubuzima bw’ibigeragezo amaze imyaka, nibura agiye kuba abusize inyuma.

Yagize ati “Imana ishimwe ko ibyahaye mu gihe gishize birangiye. Ibintu byari bikomeye, nahuye n’ibibazo byinshi, ndishimye kuba ngeze aha n’ibintu byose nanyuzemo.”

Nk’umugore wari kumwe n’umwana, ubundi ngo ntibiba byoroshye ngo umubyeyi abashe kurokoka amagorwa yose banyuzemo.

Uyu mugore yari kumwe n’umugabo we muri Libya, ariko abantu baza kubafata bugwate, we abasha kubacika agerageza kwambuka Méditerranée agana mu Burayi, ndetse biramuhira agera mu Bubiligi.

Tsega yizera ko umunsi umwe we n’umugabo we bazabasha kongera guhura. Ati “Nifuza ko mu gihe kiri imbere nzabasha guhura n’umugabo wanjye tukagia ubuzima bwiza, ubuzima bwiza bw’umuhungu wacu n’ahazaza heza.”

“Nifuza ko guverinoma zo ku isi yose zafasha abantu barimo guhurikira hano. Ubuzima muri Libya byari bukomeye, baradushimutaga, bakatugurisha abandi bantu bakatugura, ntabwo twumvaga dutekanye kuko ntabwo twabaga tuzi ikintu kigiye kutubaho hano.”

Undi wagarutse ku kaga gakomeye yahuye nako muri Libya ni Fawaz w’imyaka 21 ukomoka muri Somalia, wageze muri Libya ashakisha ubuhungiro. Yahuye na byinshi, birimo ko yarigeze kugwa mu bantu bakamufata bugwate, ariko nyuma abasha kubacika.

Nubwo ageze kuri iyo myaka yose, Fawaz yageze muri Libya afite imyaka 11, bivuze ko amazeyo imyaka isaga icumi.

Nyuma yo gutoroka abari bamufashe bugwate, yaje kugerageza gutorokera mu Burayi ariko ntibyamuhira arafatwa, aza gufungirwa mu nkambi ya Tajoura, mu mwaka ushize iza guterwaho ibisasu mu makimbirane amaze imyaka muri Libya.

Ubwo yageragezaga kwambuka inyanja ngo ajye mu Burayi ariko bikanga, nibwo Fawaz yahuye na Farah waje kuba umugore we, ubu bafitanye umwana w’umuhungu w’amezi ane bise Adnan.

Kwimurirwa mu Rwanda ni igikorwa ahamya ko kizahindura byinshi mu buzima bwe, ndetse umwana wabo akazagira amahirwe atigeze ahabwa mu buzima bwe.

Yagize ati “Mu myaka 10 ishize twarahuritse, ariko ku bw’amahirwe, nyuma y’imibabaro yose tugiye kubona agahenge. Twarakubiswe kandi dukorerwa iyicarubozo. Baragushimutaga, bakakuvana ahantu hamwe bakakujyana ahandi, bakakugurisha ku muntu umwe na we akaguha undi.”

“Ntabwo nigeze mbasha kwiga uko bikwiye, ariko nizeye ko umwana wanjye azagira ahazaza heza, akabasha kwiga.”

Biteganyijwe ko itsinda ryoherejwe mu Rwanda rizahaguma mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye, cyaba kuba basubira mu bihugu bakomokamo igihe babihisemo, kujyanwa mu bindi byakwemera kubakira cyangwa gutuzwa mu muryango nyarwanda baramutse babyifuje.

Umuvugizi wa UNHCR, Babar Baloch, ku wa Gatanu yavuze ko kuba nta mategeko yubahirizwa kuri aba bantu baheze muri Libya, bituma bagerageza guhunga icyo gihugu banyuze mu nyanja, benshi bagasigamo ubuzima.

Byonyine mu cyumweru gishize, impunzi n’abashaka ubuhungiro bagera ku 114 barohamye. Ni mu gihe muri Libya habarirwa impunzi n’abashaka ubuhungiro 45,200, barimo 670 bafungiwe mu bigo bya leta y’icyo gihugu.

Muri uyu mwaka impunzi n’abashakisha ubuhungiro 581 nibo babashije kuvanwa muri Libya, barimo 221 bimuriwe mu bindi bihugu.

Impunzi zabanzaga gupimwa umuriro mbere yo kwinjira mu ndege
Ubwo impunzi zajyaga ku modoka yagombaga kuzigeza ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Tripoli, barimo Fawaz w'imyaka 21 wo muri Somalia, Adnan w'amezi ane na Farah w'imyaka 24
Fawaz, Adnan na Farah mbere yo kurira indege
Izi mpunzi zimaze iminsi mu bihe bibi muri Libya
Bahagurutse muri Libya ari 79, ari nabo bakiriwe mu Rwanda

Amafoto: UNHCR/Mohamed Alalem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .