Ubundi ikawa mu Rwanda, yazanywe n’abakoloni b’Abadage n’Ababiligi, bategekaga Abanyarwanda kuyihinga babashyizeho ikiboko. Abanyarwanda bari barigishijwe gusa kuyihinga ariko badashobora kuyinywa, ibyo byatumye umuco wo kunywa ikawa mu Banyarwanda utaharangwa na busa.
Gusa mu myaka mike ishize uyu muco watangiye kugenda uhinduka, ikawa ntiyaba ikinyobwa gusa n’abanyamahanga cyangwa abazungu gusa, ahubwo n’Abanyarwanda batangira kwitabira kuyinywa.
Hatangiye kandi kuvuka amaduka n’amaguriro atandukanye acuruza ikawa iteguye mu buryo butandukanye, byatumye Abanyarwanda bitabira kuyinywa cyane.
Umwe mu bakora mu nzu icuruza ikawa ya Question Coffee, Kalimba Yolande, yavuze ko abona umuco wo kunywa ikawa mu Banyarwanda ugenda uhama.
Ati “Buri munsi mbona abantu bashya baza kunywa ikawa ziteguwe mu buryo bunyuranye, ubundi bakundaga kuba ari abazungu cyangwa abanyamahanga gusa, ariko ubu Abanyarwanda nibo basigaye ari benshi.”
Muri Simba Supermarket ku Kimihurura, Ikawa y’u Rwanda niyo icuruzwa cyane kurusha Ikawa iva hanze nka Nescafé, n’ubwo hari ahandi usanga ariyo igurwa cyane.
Abraham Haile, Umuyobozi kuri iri shami yavuze ko ikawa y’u Rwanda kuri ubu ari yo igurwa cyane.
Ati “Hari igihe iva hanze nka Nescafé, ari yo yacuruzwaga cyane, ariko ubu si ko bikimeze, abakiliya benshi ubu bari kugura ikawa y’u Rwanda.”
Ikwa ni igihingwa ngengabukungu gihingwa mu turere 27 muri 30 tugize u Rwanda, kiri mu byinjiriza u Rwanda amadovize menshi. Mu 2019, u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga toni z’ikawa zisaga 21 000 zinjije miliyoni 69 $.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!