00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere cyo kubaho i Cabo Delgado (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 09:36
Yasuwe :

Inkuru mbarirano iratuba! Akazi inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoze muri Mozambique mu mezi arenga 12 ashize, ni ikimenyetso cy’uko ahari ubushake byose bishoboka.

Twageze mu Mujyi wa Palma, aho Ingabo z’u Rwanda zatangiriye urugamba rwo kubohora Intara ya Cabo Delgado turatungurwa. Ni agace karimo abaturage barenga ibihumbi 80, bafite icyizere cy’ubuzima.

Mu gihe mbere imirima yabo yari yarahindutse indiri y’ibyihebe, ubu barahinga bakeza, inzu zabo batangiye kuzisana, ab’inkwakuzi bashaka igishoro batangira gucuruza.

Bwa mbere ubwo nageraga muri uyu mujyi muri Kanama umwaka ushize, nta muturage n’umwe nigeze mpabona mu minsi irenga itanu nahamaze. Hari Ingabo z’u Rwanda, na zo ziryamiye amajanja zigenzura niba mu mfuruka zose nta cyihebe cyahasigaye.

Muri icyo gihe ubwoba bwari bwose kuri njye, kugenda mu muhanda byari ukwigengesera, kuko nta ntambwe ebyiri wateraga udahuye na grenade cyangwa se ibisigazwa by’amasasu. Mu yandi magambo, urugamba rwari rukiri rubisi, n’ibimenyetso byarwo byari bikigaragara.

Ku rundi ruhande, mu nkengero washoboraga kuhabona imirambo, imibiri y’abantu ibyihebe byagiye byica bikayitaba aho. Byari ibintu biteye agahinda binasaba umutima ukomeye wo kubyakira.

Nabonye imirambo hafi ya Hotel Amarura, imwe yiciwemo Abongereza muri Werurwe 2020, nabonye indi mu mujyi rwagati, ndetse munsi y’igiti kiri hafi y’Ibitaro bya Palma, habuze gato ngo nkandagire grenade, ntabarwa n’umusirikare w’u Rwanda wayintungiye agatoki. Urumva, njye nagendaga nirebera mu kirere ntarumva neza ibintu uko byifashe, ariko kuva ubwo, mba ndi maso!

Mu nshuro enye maze kugera mu Ntara ya Cabo Delgado, iyi ntisanzwe, kuko ibyo umuntu yatekerezaga ko bitazashoboka, ubu ni impamo. Bwa mbere, nta hantu na hamwe washoboraga kubona internet cyangwa se réseau ya telefoni. Ubu byarahindutse, usibye na réseau ubasha kugura Sim Card, mu gihe ubushize twaziguze mu yindi ntara, byari nko gutuma ikintu i Nairobi ngo kigusange i Kigali.

Muri iki gihe, abaturage baho bari mu bucuruzi, barashishikaye nta kibazo. Wagura telefoni i Palma, wagura radiyo, wagura ibyo kurya, nta kintu na kimwe washaka muri uyu mujyi ngo ukibure.

Hussein ni umumotari ufite umugore n’abana babiri. Asobanura ko akazi kagenda neza cyane kuko umutekano ari wose ku buryo ubu yiteguye gukomeza urugendo rwo kwiteza imbere.

Ati “Al Shabaab baragiye ariko ubu hari abantu baba bashaka kwinjira mu ishyamba ngo bitware nka Al Shabaab ariko ibyihebe by’ukuri byarashize. Usibye abashaka kubiyungaho gusa.’’

Thadeo Masono Kanyege ni umubyeyi w’abana barindwi ukora ubuhinzi. Twahuye avuye guhaha umugati wo kujyana mu rugo rwe. Amaze iminsi mike atahutse kuko we n’umuryango we bari barahungiye mu Mujyi wa Pemba.

Ni umusaza utebya, uganira neza ku buryo umureba ukabona akanyamuneza ku maso ye. Ati “Abana banjye bari bahangayitse kubera intambara ariko ubu bajya ku ishuri. Nari narahungiye Pemba ariko ku wa Gatandatu njye n’abana banjye twagarutse hano mu rugo. Ni yo mpamvu naje guhaha imigati yo kubaha.’’

“Kuri ubu ndashima Imana kuko tubayeho neza kandi nakwishimira ko bikomeza. Guhunga kwacu byari ibihe bigoye, ariko ubu tubona amafunguro neza, turyama neza kandi turasenga Imana ikomeze kubana natwe.’’

Yashimye akazi kakozwe n’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko aho bari ibyihebe bya Al Shabaab byakwiye imishwaro ku buryo nta mpungenge bafite.

Amina Amissi Seleman na we ni undi mubyeyi twahuriye ku isoko agiye guhaha amagi. Tumenyereye ko umuntu uhaha amagi ari umwe uba ujijutse, kandi uzi neza icyo indyo yuzuye aricyo.

Afite abana barindwi, bamwe muri bo bajya kwiga mu Mujyi wa Palma aho amashuri yafunguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, abandi bagumana na we mu rugo akabitaho kuko bakiri bato.

Ati “Sinzi niba Al Shabaab bagihari. Njye icyo mbona ni uko ibintu bigenda neza. Mfite abana barindwi, bamwe bajya kwiga abandi tuba turi kumwe.’’

Amina yavuze ko ubutumwa agenera ingabo z’u Rwanda ari uko zakomeza kubaba hafi.

Ati “Njye Ingabo z’u Rwanda ndazishimira cyane. Bakomeze kubana natwe, nta kibazo gihari. Buri gihe iyo twicaye turavuga tuti ntibazave hano. Palma ntiyari imeze gutya. Turashima cyane.’’

Abaturage barenga ibihumbi 130 bamaze gutahuka

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Eugene Nkubito, yatangaje ko ubwo Ingabo z’u Rwanda zoherezwaga muri Mozambique, uturere dutandatu muri 16 tugize Intara ya Cabo Delgado, twari twaribasiwe cyane n’ibyihebe mu bitero byaguyemo abantu barenga 3100 mu gihe abandi barenga ibihumbi 80 bari barahunze.

Ingabo z’u Rwanda zahawe ubutumwa bwo kugarura amahoro muri aka gace, zikirukana ibyihebe mu birindiro byabyo byo mu Gace ka Macimboa da Praia na Muidumbe.

Ibyo byagombaga no kujyana n’ibikorwa byo guturisha Umujyi wa Palma na Macimboa da Praia ku buryo abaturage basubira mu byabo.

Ati “Twahawe uturere tugomba kwitaho aritwo twa Palma na Mocimboa da Praia.”

Uturere Ingabo z’u Rwanda zari zarahawe, twagaruwemo amahoro, abaturage baratahuka. Zibafasha mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibijyanye n’ubuzima aho zijya mu byaro zigatanga ubufasha mu by’ubuzima ku babikeneye.

Ati “Dukora n’umuganda hano. Dusukura ibice bitandukanye, uburinzi mu gusigasira umutekano, tukaganira n’abaturage ku mutekano wabo, tugakorana na bo n’ibindi.”

Mu mbogamizi zihari, yavuze ko hari ebyiri z’ingenzi zirimo imihanda mibi ndetse n’ikibazo cy’uko ibice bitandukanye nta tumanaho rihari kuko iminara yaryo yangijwe.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatemberanye na IGIHE mu mihanda y’i Palma. Yavuze ko muri uwo mujyi ariho intambara yatangiriye, ubwo zatangiraga urugamba runyuze mu bice by’amajyaruguru zerekeza mu Mujyi wa Mocimboa da Praia.

Izindi ngabo zavuye Mueda zinyura mu Mijyi ya Diaca, Awasse, Mtotwe, Manilla ziza guhura n’abandi bafata Umujyi wa Mocimboa da Praia.

Ati “ Iyo mijyi yose, ubu abaturage basubiyemo.”

Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera Palma, nta gikorwa na kimwe kijyanye no guhungabanya umutekano kirabaho aho Brig Gen Rwivanga asobanura ko ariyo mpamvu abaturage bakomeje gutahuka nta nkomyi.

Yakomeje ati “ Ubu turi mu cyiciro cy’aho igihugu kigomba kwiyubaka. Ibyihebe twarabyirukanye mu birindiro, igisigaye ni ukugira ngo twubake ubushobozi, abaturage basubire mu byabo, igihugu cyongere kigarure ituze n’amahoro.”

Ingabo z’u Rwanda ziteganya ko mu gihe zizaba zivuye muri Mozambique zizafasha iz’iki gihugu kubona amahugurwa ku buryo zubaka ubushobozi bwo gucunga umutekano.

Yagize ati “Iyo gahunda irahari, twabiganiriyeho hagati y’ingabo zabo n’izacu ariko turacyari ku rwego rwo kubitegura.’’

Brig Gen Rwivanga yavuze ko kuri ubu Ingabo z’u Rwanda zikorana neza n’iza SADC ndetse baherutse gufatanya gutsinsura umwanzi mu birindiro bye mu cyiswe “Operation Volcano”.

Ati “Umwanzi yari yarabazengereje ariko twakoranye na bo tumuvana mu birindiro bya Chai mu Karere ka Macomia.’’

Kuri ubu Ingabo z’u Rwanda ziherereye mu bice bya Palma na Mocimboa da Praia ariko mu gihe humvikanye aho ibyihebe byisuganyirije zivugana n’iza SADC zikajya gusenya ibirindiro byazo.

Nyuma y’umwaka usaga Ingabo z’u Rwanda zigeze mu Ntara ya Cabo Delgado kuri ubu umutekano wongeye kuboneka ndetse abaturage barenga ibihumbi 130 basubiye mu byabo.

Ibikorwa by’ishoramari riciriritse na byo birakorwa ndetse n’ibigo binini birimo ibya Sosiyete y’Abafaransa, TotalEnergies yashoye asaga miliyari 20$ ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas biri hafi gusubukura ibikorwa.

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Eugene Nkubito, yavuze ko muri iki gihugu usibye kugarura umutekano, banifatanya n'abagituye mu gukora umuganda, gusukura ibice bitandukanye no gukora uburinzi mu gusigasira umutekano
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatemberanye n'Umwanditsi Mukuru wa IGIHE, Girinema Philbert mu mihanda y’i Palma amusobanurira intambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado
Ubuzima bwongeye kugaruka mu Ntara ya Cabo Delgado
Abaturage basigaye bakora ubucuruzi nta mpagarara
Mu mwaka ushize nk'iki gihe, aha hari ibigunda, nta bantu bahabaga kuko bose bari barahunze ibyihebe bya Al Shabaab byabamenesheje
Vodacom ni imwe muri sosiyete ushobora kwifashisha ushaka kugura Sim Card. Hambere ibikorwaremezo byose byari byarasenywe kubona réseau ya telefoni ari ingume
Abatwara ibinyabiziga birimo moto n'abagenzi bakora ingendo batikandagira
Imihanda na yo yongeye kuba nyabagendwa nyuma y'uko aka gace kabohojwe mu maboko y'ibyihebe bya Al Shabaab
No mu masaha asatira ay'umugoroba, ibikorwa by'ubucuruzi n'ingendo biba bigikomeje
Amaduka manini ushobora guhahiramo ibicuruzwa bitandukanye yarafunguwe kuko umutekano wagarutse
Serivisi zitandukanye zirimo no kohererezanya amafaranga ushobora kuzibona mu gihe mbere bitashobokaga
Buri wese yatangiye gutekereza ku ishoramari ryamufasha gucuma iminsi imbere
Ushaka n'imyenda uyibona mu buryo bworoshye
Mu bice bitandukanye ubona ko abaturage bafite ituze mu byo bakora
Umutekano ni wose mu Mujyi wa Palma...
Abaturage batuye muri aka gace bashima Ingabo z'u Rwanda zatumye bashobora gusubira mu byabo
Akazi ko gutwara abantu kuri moto kari mu mirimo ikorwa na benshi muri uyu mujyi
Mu isoko ry'ibiribwa naho hakorerwa ubucuruzi kandi ubona ko bugenda neza
Ubuzima bwa bamwe bwatangiye guhinduka kandi biratanga icyizere
Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko bifuza ko Ingabo z'u Rwanda zizabahora iruhande
Aha ubona hari amatongo mu mwaka ushize ariko ubu ni ahantu nyabagendwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .