Icyizere abanyarwanda bafitiye imitwe ya Politiki nyuma y’imyaka 25 ibenyegejemo amacakubiri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Igipimo cy’icyizere abanyarwanda bafitiye imitwe ya Politiki kigenda gisatira urwego rushimishije nyuma y’imyaka isaga 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihitanye abasaga miliyoni, yashibutse ku macakubiri, ivangura n’urwango byabibwe n’imvururu z’amashyaka n’imitwe ya Politiki.

Ubwo hakusanywaga ibitekerezo byagombaga gushingirwaho mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu 2003 rimaze imyaka hafi 17, hagaragajwe ko nta cyizere abaturage bafitiye imitwe ya Politiki.

Ahanini bishingiye ku ruhare amashyaka n’imitwe ya politiki byagize mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda no gusenya umuryango nyarwanda muri rusange kuko ariyo yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abo itahitanye, yabasize ari imfubyi, abapfakazi, incike, imfungwa n’ibindi.

Nyuma gato yo mu 1990 nibwo imvururu zazamuwe n’igitutu MRND, ishyaka rukumbi ryari mu gihugu ryashyizweho na FPR Inkotanyi, bituma havuka andi menshi amwe yimakaza urwango n’amacakubiri mu benegihugu.

Mu kiganiro Imboni mu busesenguzi cya RBA, cyibanze ku kureba niba abaturage baragaruriye icyizere amashyaka n’imitwe ya politiki, hagaragajwe ko urwo rwango, amacakubiri n’ibindi byabibwe n’amashyaka bikaganisha kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ingaruka rwasigiye umuryango nyarwanda zenyegeje ubwoba mu baturage, bishisha kongera kujya mu bikorwa by’amashyaka n’imitwe ya Politiki.

Umuyobozi ushinzwe imitwe ya politiki mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Justus Kangwagye, yavuze ko ubuyobozi bwiza bwayoboye igihugu nyuma yo guhagarika Jenoside bwakoze ibishoboka mu kongera kubaka icyizere mu banyarwanda cyasaga n’icyari cyarayoyotse.

Ati “Abanyarwanda barangajwe imbere n’umukuru w’igihugu bahisemo inzira kandi si umwe cyangwa babiri, ni twese twayihisemo biza kubyara imitwe ya Politiki itandukanye n’imwe twari tuzi.”

Uyu munsi mu Rwanda habarurwa imitwe ya Politiki yemewe 11, ihuriwemo n’abanyarwanda b’ingeri zose nta n’umwe ukumiriwe, kandi ihuriza hamwe mu gushaka icyateza imbere abanyagihugu. Umunyarwanda wese yemerewe kujya mu mutwe wa Politiki yifuza cyangwa kutagira uwo abarizwamo bitewe n’amhitamo ye.

Kangwagye yavuze ko ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS)’ biheruka gutangazwa bigaragaza ko imitwe ya Politiki aricyo gipimo cya kabiri nyuma y’umutekano, kimaze gutera intambwe ishimishije n’amanota asaga 94%.

Mu 2018 ubwisanzure mu bya politike n’uburenganzira bw’abaturage byagize amanota 85.17 % bivuye kuri 83.83% mu mwaka wabanje.

Ati “Hakozwe byinshi ariko ikiruta ibindi ni uko yabaye imitwe ya Politiki ikorera abaturage.”

Mu byakozwe harimo gushyiraho inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki n’izindi nzego zigamije kunoza imiyoborere, ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Umuzi w’amacakurubiri mu mashyaka

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko amateka y’u Rwanda agaragaza ko amashyaka yagendaga ashingwa ashingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Ati “Iyo tugiye inyuma gato y’ubwigenge dusanga amashyaka yari ariho yose yari ashingiye ku Turere no ku moko.”

Urugero ni nk’amashyaka ya mbere usanga n’amazina yayo byumvikanaga ko ari ay’igice kimwe cy’abanyarwanda abatakirimo bakaba bakumiriwe.

Aha harimo nka MDR Parmehutu ryashinzwe na Kayibanda wabaye Perezida yakuweho na Perezida Habyarimana nawe washyizeho MRND nayo ishingiye ku moko n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihe ryari rishingiye ku moko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’igihugu ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, NFPO, Burasanzwe Oswald, yavuze ko mu nkubiri y’amashyaka mu Rwanda hari hafi 20 ariko amenshi ashingiye ku turere n’intara.

Ati “Ibyo byatumye habaho Jenoside kuko yari ashingiye ku hantu cyangwa icyiciro iki n’iki cy’abaturage.”

Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryakuyeho amacakubiri

Depite Ndangiza Madina yavuze ko icyo gihe mu mashyaka wasangamo ihezwa rishingiye ku ngingo zitandukanye zimo idini, amoko, igitsina n’ibindi ahanini byashingirwagaho bitewe n’inyota y’ugiye kurishinga ariko biza gucika ubwo Itegeko Nshinga rishya ryashyirwaho mu 2003.

Ati “Byabaye ngombwa ko ahabwa izindi nyito zigaragaza ubumwe bw’abanyarwanda nta munyarwanda uhejwe […] Byagaragaye ko ubumwe bw’abanyarwanda buza imbere ya byose.”

Urugero ni nk’ishyaka PDI ryashinzwe ari Parti Démocratique Islamique, izina ryasaga nk’iriheza abadafite ukwemera kwa Islam ryaje guhindurirwa izina riba Parti Démocratique Idéal (Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi).

Burasanzwe yavuze ko Itegeko Nshinga ryatowe n’abaturage rishyirwaho ryavugaga ko imitwe ya Politiki itemerewe gukorera ku rwego rwo munsi y’Intara ariko abaturage bamaze kwigishwa iby’uburere mboneragihugu no gusobanurirwa akamaro n’imikorere, yemererwa gukorera no mu nzego z’ibanze.

Icyo gihe ngo yari intambwe ya mbere igaragaza ko abaturage batangiye kugenda bayigarurira icyizere, n’ibikorwa byayo batangiye kubona ko bifite itandukaniro n’iby’ayo mu 1990.

Imitwe ya Politiki isenyera umugozi umwe

Icyizere abanyarwanda bafitiye imitwe ya politiki kinashingiye ahanini kuri demokarasi yuzuzanya, cyane cyane mu gusuzumira hamwe ibyagirira umumaro abanyarwanda muri rusange.

Ngabitsinze yavuze ko n’umuntu uzanye igitekerezo gitandukanye n’icy’abandi bidatuma afatwa nk’uwaciye inka amabere kuko muri Demokarasi bisaba gutega amatwi igitekerezo cya buri wese.

Ati “Njye mbona mu byatumye na cya cyizere kiza ari uko n’abantu baturuka mu mutwe umwe baganira n’abandi kuri bya bibazo bikomeye, uwaba atanyuzwe akumva ko atanizwe ahubwo azakomeza kuganira kugeza icyo gitekerezo gifashije abandi.”

Ibikeneye kubozwa

Nubwo ibipimo bigaragaza ko ijanisha ry’icyizere abaturage bafitiye imitwe ya Politiki kiri hejuru, haracyari ibikeneye kunozwa kugira ngo icyo kizere kirusheho kuzamuka.

Kukizamura bisaba kubafasha kubona bimwe mu byo bakeneye kugezweho birimo ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi hafi yabo.

Ngabitsize ati “Twakoze byinshi ariko haracyari kirazira dukora nk’abantu, dushobora no gukora nk’imitwe ya Politiki. Igikenewe ni ugukomeza kureba icyagirira umunyarwanda wese akamaro kuko buriya imitwe ya Politiki ishyira hamwe na FPR ngo irwanye Habyarimana, hari akarengane gashingiye ku moko no ku Turere.”

“Hari n’ikindi gikomeye nko kwangiza umutungo w’igihugu, gutonesha na za ruswa nyinshi. Iyo ntambara rero ikwiye gukomeza kuko abantu baguma bahindukana n’ibihe, aho rero tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo izo za kirazira aho zibonetse tuzirwanye kugira ngo umunyarwanda akomeze kutugirira icyizere.”

Gusa ibyo nk’ibibazo bibangamiye umunyarwanda aho biva bikagera ntabwo kubikemura bireba umutwe wa politiki umwe, ahubwo bisaba guhuriza hamwe kugira ngo bibonerwe umuti urambye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .