Biragoye ko mu majwi asigaye kubarwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr. Frank Habineza wa Green Party wagize 0.53% na Mpayimana Phillippe wegukanye amajwi 0.32% barusha Perezida Paul Kagame wagize 99.15%.
Iyi ni yo mpamvu Umuryango FPR-Inkotanyi n’amashyaka bari bafatanyije n’andi bari bahanganye mu matora, bagaragaje imbamutima zabo ku ntsinzi begukanye, icyita rusange kikaba gushimira Abanyarwanda no kugaragaza ko amatora yanyuze mu mucyo.
Uretse Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga akagira amajwi 0.51%, atowe n’abaturage 44.881; andi mashyaka yose yatsindiye kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Nyuma yo ku gutsinda uruhenu Green Party na Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99,15%, Umuryango FPR-Inkotanyi wananikiye andi mashyaka mu matora y’abadepite.
Mu batoye bagera kuri 96.7%, byagaragaje ko wo n’imitwe ya politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, batowe ku majwi 62.67%.
Ku ikubitiro Umuryango FPR-Inkotanyi washimiye Abanyarwanda bawushyigikiye mu matora haba ku mukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no ku mwanya w’Abadepite.
Wagaragaje ko iyo ntsinzi ari igihamya cy’icyizere gifitiwe ubuyobozi bwawo n’icyerekezo gitomoye kigeza u Rwanda ku iterambere rirambye bidatinze.
Wakomeje uti “Turacyarajwe ishinga no guharanira ubumwe bw’igihugu, iterambere rirambye n’ishema ku Banyarwanda bose. Mu gihe dutegereje ibyavuye mu matora bya burundu, dushimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku bwo kudushyigikira.”
Twashakaga 5% gusa – Sheikh Harerimana wa PDI
Uretse ko ryari rishyigikiye Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI ryo ku mwanya w’Abadepite ryiyamamaje ukwaryo ariko na none rigendeye ku migabo n’imigambi ya FPR-Inkotanyi.
Byatangajwe ko by’agateganyo PDI yatowe n’abaturage 507.474 bangana n’amajwi 5.81%.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Perezida wa PDI, Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko amajwi babonye mu matora y’abadepite ari yo bifuzaga ku buryo n’iyo aba 5% yuzuye nta kibazo bari kugira.
Ati “Twe twifuzaga 5%. Ni byo byatubijije icyuya. Urabona ko abaturage bagejeje kuri 5,81%. Bigaragaza uburyo twasobanuriye abaturage neza.”
Yakomeje avuga ko amajwi bagize arabaha nk’abadepite babiri mu Nteko, kuko “amajwi ya 5.81% agaragaza ko tutageza muri batatu ariko tutanajya no munsi ya babiri.”
Ni ku nshuro ya mbere PDI ihatanye mu matora y’Abadepite yonyine inahita ibona intsinzi, kuko ubushize bari mu bufatanye n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Ni ubufatanye PDI igaragaza ko bwayubatse, bikaba byaratanze uyu musaruro, Sheikh Harerimana akavuga ko baturutse ahakomeye, avuga ko ubwo bifatanye bakazabukomeza no mu minsi iri imbere.
Ati “Ni ubufatanye buzakomeza mu mikoranire. Icyahindutse ni uburyo bwo kujya mu Nteko. Baratureze turakura ku buryo na twe twabonaga ko twashinga inzu yacu ku ruhande.”
Yibukije ko ari na yo mpamvu PDI, idafite imigabo n’imigambi yihariye kuko bashaka gukoresha iya FPR-Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ati “Urebye hano hanze, aho Perezida Paul Kagame ari, bijyanye n’uko abaturage bamukunda ni ho baba bashaka kujya. Byasabaga ko tubasobanurira ko tutazanyuranya na we ahubwo ari impaka z’amategeko zishyira mu bikorwa gahunda ze, bituma badutora.”
Perezida wa PDI yagaragaje ko intego ubu binjiranye mu matora ari ukudatenguha Abanyarwanda babatoye, bagashyira mu bikorwa imigambi ya Perezida Kagame na FPR-Inkotanyi ayoboye.
Kuri PL amatora yari ntamakemwa
Ibyavuye mu matora y’Abadepite by’ibanze bigaragza ko Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL, ryagize 10,97% bingana n’abarishyigikiye bagera kuri 957.602, riba irya kabiri nyuma ya FPR-Inkotanyi.
Ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu iri shyaka ryari rishyigikiye, Perezida Kagame wari umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman waryo.
Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’igihugu muri rusange ku bw’imigendekere myiza y’amatora na mbere yayo mu bikorwa byo gutanga kandidatire no kwiyamamaza.
Ati “Urwo ni urwego rwa demokarasi rugeze ahantu hashimishije. Turashimira ko nta bantu bagonganiye ahantu hamwe, umutekano n’ubwisanzure byari byose ndetse no mu matora hagaragaye ubudasa bw’u Rwanda.”
Mukabalisa yashimiye Abanyarwanda babahundagajeho amajwi, bakaba aba kabiri, ariko akagaragaza ko bishimiye cyane ko abaturage bahundagaje amajwi ku mukanda wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame bamamaje “ibintu twakiriye neza kuko twari twabibasabye.”
Yavuze ko iyo ntsinzi ibereka ko bagomba gukora cyane kugira ngo Abanyarwanda bave mu bwiza bajya mu bundi ari na ko icyerekezo cy’iterambere igihugu cyihaye rigerwaho vuba.
Mukabalisa yavuze ko ibyabafashije kuza kuri uyu mwanya bishingiye ku kwitegura neza no kubitegura mbere, no gukorera hamwe kw’abayoboke ba PL, hategurwa uburyo buboneye butuma bagera ku Banyarwanda benshi mu gihe gito.
PSD yijeje Perezida Kagame imikoranire ihoza umuturage ku isonga
lshyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD, ryatowe n’Abanyarwanda 827.182 bingana na 9,48% nk’uko imibare y’amajwi y’ibanze abigaragaza.
Ni intsinzi PSD yishimiye, agashimira abayoboke baryo by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite.
Mu itangazo yashyize hanze PSD yagize iti “Ubuyobozi Bukuru bw’lshyaka PSD n’abayoboke baryo, bishimiye cyane intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”
Bashimiye kandi Abanyarwanda batoye PSD mu matora y’abadepite, rikaba ryarabonye amajwi atuma rihagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Ryijeje Perezida Kagame ubufatanye busesuye mu gukomeza kubaka u Rwanda rushingiye kuri demokarasi n’iterambere rigera ku Banyarwanda bose.
PS Imberakuri yabonye umusaruro muke ugereranyije n’uwo yari yiteze
Ku ruhande rw’Ishyaka PS Imberakuri nubwo bishyimiye ko batsinze amatora na bo bakaba barajya mu Nteko, Umuyobozi Mukuru waryo, Mukabunani Christine yavuze ko umusaruro uhabanye n’uwo bateganyaga.
Ati «Ikigero twatsindiyeho ntabwo ari cyo twatekerezaga. Dukurikije imbaraga twakoresheje, uko twaganiriye n’abaturage, twumvaga turi burenzeho cyane ariko n’ayo twabonye turayashima. Turashimira abaturage batugiriye icyizere.”
Mukabunani yagaragaje ko bateganyaga byibuze nk’amajwi 10% y’abatoye bose, abajijwe aho byapfiriye agaragaza ko bigoye kuhamenya kuko umuntu ari we uba uzi aho yatoye.
Ati “Niyo mpamvu tugomba kongera imbaraga mu gihe kiri imbere kugira ngo tuzarusheho kuzamuka.”
Ku bijyanye n’imigendekere y’amatora, Mukabunani yavuze ko amatora yari ntamakemwa “kuko ntabwo twabonye abaturage batubwira ko bitagenze neza. Tubona yaragenze neza cyane rwose.”
Yijeje abatoye PS Imberakuri n’Abanyarwanda muri rusange kubahagararira neza mu Nteko Ishinga Amategeko bashyira mu bikorwa manifesto yabo n’ibindi bitekerezo by’abaturage.
Kudasubira mu Nteko ntacyo bitwaye Dr. Habineza
Nyuma yo kugira amajwi 0.53% ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% mu matora y’abadepite, bingana n’abantu 462,290.
Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza yavuze ko yishimiye kuba ishyaka ayoboye ribonye amajwi atuma risubira mu Nteko avuga ko “Icya ngombwa ni uko ishyaka ribonye neza amajwi arisubiza mu Nteko kandi tukaba twaragiriwe icyizere n’Abanyarwanda.”
Dr. Frank Habineza wahoze ari Umudepite yahamirije ko atazasubira mu Nteko nk’Umudepite Uhagarariye Green Party, cyane ko atari ku rutonde rw’abadepite iryo shyaka ryatanze.
Yavuze ko ibi ntacyo bizahindura, yemeza ko “Imigambi ni ya yindi. Ni ugukomeza kuvugira abaturage, tugateza imbere imiyoborere myiza na demokarasi, buri wese akagira uruhare mu bimukorerwa.”
Habineza yavuze ko ‘kugira igihugu giteye imbere, gifite abaturage babayeho neza’ bikwiriye kuba intego ya buri wese.
Ati “Ndashimira Abanyarwanda cyane, abantoye n’abatoye Ishyaka [rya Green Party] kugira ngo ryinjire mu Nteko Ishinga Amategeko. Twarishimye kubera uburyo batwakiriye hirya no hino mu gihugu, batwakiriye neza, abayobozi b’inzego z’ibanze baradufashije.”
Dr. Habineza yavuze ko nubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza, ariko bishobora gushyirwamo imbaraga kurushaho mu bihe biri imbere.
Yavuze ko icyo bashaka ari uko “iminsi yo kwiyamamaza yiyongera, nibura buri karere kagire umunsi [wo kwiyamamaza] kuko kujya mu turere tubiri [ku munsi umwe] hari ubwo kubahiriza amasaha byatugoraga.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!