00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyihishe inyuma yo guhenda no kubura isoko k’umuceri wo mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 August 2024 saa 11:16
Yasuwe :

Mu gihe umuceri wera mu Rwanda bamwe bavuga ko uhenda ugereranyije n’uko uhingwa imbere mu Gihugu, abahinzi bawo by’umwihariko abo mu Kibaya cya Bugarama muri Rusizi, bamaze iminsi bataka ko waheze ku mbuga ntugurwe ndetse ubu hakaba hari n’impungenge ko imvura y’umuhindo ishobora kuwuhasanga utaragurwa.

Abahinzi b’umuceri muri Bugarama bavuga ko bejeje toni zigera ku 7000 ariko inganda ziwutonora zikaba zarabaguriye gusa toni 2000 undi ukaba uheze ku mbuga ndetse hakaba hari n’impungenge ko imvura y’umuhindo yegereje ishobora kuwangiza.

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’inganda zitonora umuceri mu Rwanda bwo butangaza ko inganda eshanu zitonora umuceri muri Rusizi ziri kuwugura hakaba hasigaye toni 3600.

Umuyobozi w’iri huriro, Ndagijimana Laurent, yabwiye IGIHE ko kimwe mu byateye iki kibazo ari ukuba umuceri wo mu Rwanda uhenze ku isoko kandi uturuka mu mahanga wo uri ku giciro giciriritse.

Yagize ati “Igiciro cyazamutse ni amafaranga ahabwa abahinzi kuko icyo gutonora umuceri cyo cyitazamutse urebye ariko iyo ibyo byombi ubiteranyije bituma cya giciro cy’umuceri ujya ku isoko kiba kiri hejuru y’icyo umuceri w’Umutanzaniya kuko bo baba bawejeje utwaye amafaranga makeya”.

Aha yatanze urugero ku muceri w’Umutanzaniya aho wo umuhinzi ahabwa 300 Frw ku kilo cy’umuceri udatonoye mu gihe mu Rwanda umuhinzi ahabwa arenga 500 Frw ku kilo cy’umuceri udatonoye.

Ibi byo guhenda binashimangirwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM na yo itangaza ko ibyo abahinzi bo mu Rwanda bashora mu guhinga umuceri bihenze ugeranyije no mu bindi bihugu by’Akarere kubera imiterere y’ubutaka itandukanye.

Karangwa Cassien ushinzwe Iterambere ry’ubucuruzi muri MINICOM yabwiye RBA ko ikindi gituma umuceri uva muri Tanzania ugera mu Rwanda uhendutse ari uko ibicuruzwa bikomoka mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byinjira mu bihugu binyamuryango bitishyuye amahoro kuri gasutamo.

Avuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo MINICOM yavuganye n’abacuruzi barangura umuceri ngo babashe kuwubangikanya n’uwera imbere mu gihugu bakawucuruza mu gihugu bawucuruzanya ndetse bagure n’udatonoye bawubike.

Yagize ati “Twemeranyije n’abacuruzi ko bagura umuceri uva hanze ariko bakagura n’uwa hano mu Rwanda kuko wose turawukeneye kugira ngo n’umuguzi ahitemo uwo ashaka. Ni bo bazi uko babikora bashobora kugabanya igiciro ku wa hano bakazamura ku wo hanze kugira ngo badahomba”.

Yakomeje ati “Nko mu kwa cyenda amashuri azatangira kandi abanyeshuri barawukenera. Ayo yose ni amasoko ni yo mpamvu twanavuze ko bashobra kuwugura bakaba bawubitse ariko icyo turi kurwana na cyo ni uko bawukura ku mbuga kugira ngo imvura nigwa itazawangiza”.

Karangwa avuga ko ubwo bufatanye n’abacuruzi butari busanzweho kuko abo bacuruzi bitaga cyane ku gucuruza umuceri wo hanze noneho uwo mu Rwanda inganda zikawutonora zonyine zikanashaka isoko ariko ubu buri guhembwe cy’ihinga bagiye kujya bakorana.

MINICOM yijeje abahinzi b’umuceri bo mu Bugarama ko ubwo bufatanye yagiranye n’abacuruzi buzabafasha kugurisha umusaruro wabo wose kuko kugeza ubu abo bacuruzi batangiye kugura umuceri mu nganda ziwutunganya harimo utonoye n’udatatonoye.

Kugeza ubu, mu gihugu hose hari umuceri utarabona isoko ugera kuri toni zirenga 23 000 z’udatonoye ndetse n’izindi zitageze ku 20 000 z’utonoye weze mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 B.

Umuceri wera mu Rwanda ukomeje guhenda no kubura isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .