00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyihishe inyuma y’igitaramo Maître Gims wishyizemo u Rwanda, yateguye i Paris ku munsi wo gutangira Icyunamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 March 2025 saa 10:30
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa wamaganye igitaramo cy’umuhanzi Maître Gims w’umunye-Congo, cyashyizwe ku wa 7 Mata 2025 mu Bufaransa, kigahabwa inyito yo kujijisha ko bagiye gukusanya inkunga igenerwa abana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bababaye, nyamara ari inzira yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Tariki 7 Mata buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umuryango mpuzamahanga wifatanya n’u Rwanda mu kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe, hakanafatwa ingamba zo gukumira ngo bitazongera kubaho ukundi.

Iyi tariki ku bihugu bifite aho bihurira n’u Rwanda birayizirikana cyane ku buryo hari ibitanga ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda.

Mu 2019, hasohotse iteka mu Bufaransa rigena ko tariki 7 Mata igihugu n’Umujyi wa Paris bazajya byifatanya n’Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka byashyizwemo imbaraga mu Bufaransa ndetse mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie kuwa 13 Mata 2024 hafungurwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’imwe mu nzira yo gushyigikira ko Jenoside itazongera ukundi.

Gusa mu buryo butumvikana, umuhanzi Maître Gims ufite inkomoko muri RDC yitwikiriye umutaka wo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara zo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ategura igitaramo ku itariki ya 7 Mata 2025.

Ni igitaramo bigaragara ko gifite intego yo kurangaza abantu bari mu Bufaransa, bagakwirakwizwamo imvugo zangisha abantu Abatutsi bitwaje gutabariza abana bagizweho ingaruka n’intambara yo muri RDC yakomotse ku butegetsi bwa Congo.

Muri iki gitaramo hazanaririmbamo Youssoupha na we wahisemo intero yo kuvuga nabi u Rwanda igihe cyose.

Itangazo ryasohowe n’Umuyobozi w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Christophe Renzaho, rivuga ko bababajwe bikomeye no kubona igitaramo cyashyizwe ku itariki mpuzamahanga yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko bigakorwa n’umuhanzi usanzwe azwiho gukwirakwiza imvugo zibiba urwango.

Ati “Gutegura ibikorwa kuri iyi tariki ibikorwa by’umuhanzi w’umunye-Congo Maître Gims wanamenyekanye ku mu bikorwa byo gukwirakwiza imvugo zihembera urwango n’ihohoterwa ryibasira Abatutsi ntabwo byaba ari ibintu bitunguranye. Muri filime mbarankuru yakozwe na Netflix yareruye aravuga ngo ‘ntabwo urwango rw’Abatutsi waruhagarikisha umutobe w’amacunga’. Asoje aya magambo yakoze ikimenyetso cyo kurashisha imbunda, akangurira abantu ubwicanyi.”

Renzaho yagaragarije Meya w’Umujyi wa Paris ko gusubika iki gitaramo kikimurirwa ku yindi tariki yaba ari intambwe ikomeye mu gukumira ikwirakwizwa ry’imvugo zibiba urwango n’amacakubiri by’umwihariko byibasira Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Gusubika iki gitaramo bizafasha abashaka guhurira hamwe kuri uwo munsi wagenewe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’urwango nk’urwo, bakazirikana birushijeho. Bizanafasha kwirinda guteza ibibazo mu baturage kuko iki gitaramo kibaye muri ubu buryo kitabura kubikurura.”

Abanyarwanda baha agaciro kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ko gutegura igitaramo ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko uzwi ku mvugo z’urwango ari imwe mu nzira zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gandhi Alimasi Djuna, wamamaye mu buhanzi nka Maître Gims, cyangwa Gims ni umunye-Congo ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Ni umwe mu bacengewe cyane na politike y’urwango ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo. Yageze ubwo yandika indirimo ashyiramo amagambo asebya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu 2003 ni bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje tariki ya 7 Mata nk’Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko inyito yayo nyakuri yatangiye gukoreshwa na loni mu 2018.

Umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Gashyantare 2003 usaba ibihugu binyamuryango bya Loni guha agaciro tariki 7 Mata no gukurikiza amasezerano yo gukumira no guhana ibyaha bya Jenoside kugira ngo hatazagira ibikorwa bisa n’ibyabaye mu Rwanda byongera kubaho.

Abanyarwanda n'inshuti zabo ntibumva ukuntu uyu muhanzi ashaka gukora igitaramo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .