Icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi kirataha kuri uyu wa Kane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2020 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi zimaze imyaka igera kuri itanu mu Rwanda, byitezwe ko kuri uyu wa Kane aribwo zitaha mu gihugu cyazo nyuma y’ibiganiro byahuje impande zirebwa n’iki kibazo.

Impunzi ziri butahe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ziri hagati ya 500 na 600. Mu cyumweru gishize Umuvugizi wa HCR, Elise Villechalane, yabwiye IGIHE ko impunzi zishaka gutaha mu gihugu cyazo zikomeje kwiyandikisha.

Icyo gihe havugwaga ko hari hamaze kwiyandikisha impunzi 694. U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi 71973, ni cyo gihugu cya gatatu gifite impunzi nyinshi z’Abarundi.

Mbere y’uko umwanzuro w’uko zigomba gutahuka wemezwa, hari habanje ibiganiro byahuje impande zose zirebwa n’iki kibazo harimo HCR, u Rwanda n’u Burundi, aho iki gihugu cyasabye guhabwa ibyumweru bibiri byo kwitegura kwakira abaturage bacyo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, aherutse kubwira abanyamakuru ko nta mpunzi n’imwe yo mu Burundi yigeze ibuzwa gutaha, ndetse ko mbere y’umwaduko wa Coronavirus, nibura 200 zatahaga buri munsi.

Ni mu gihe Perezida w’u Burundi yashinjaga u Rwanda gufatwa bugwate izi mpunzi, zikabuzwa gutaha zikingiye ikibaba abasize bakoze ibyaha mu Burundi bahunze.

Ati “Kuvuga ko twafata impunzi bugwate keretse niba n’ibindi bihugu aho ziri hose ariko bimeze, nta n’inyungu twaba dufite yo kugumana ziriya mpunzi kuko kwakira impunzi ni igikorwa cy’ubutabazi ku bari mu kaga. Ni byo byakozwe mu gihe impunzi zazaga zigana mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda, ntabwo rero hari inyungu iyo ariyo yose yo kubuza impunzi gutaha iwazo.”

Kuva mu mpera za Werurwe 2015, impunzi z’Abarundi zatangiye kwinjira mu Rwanda, ruzishyiriraho inkambi z’agateganyo i Gashora n’i Nyanza mbere yo kwimurirwa i Mahama mu Karere ka Kirehe, izindi ziguma mu Mijyi ya Kigali na Huye.

Icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi kirataha kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .