Icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi zigera kuri 471 zari zimaze imyaka itanu mu Rwanda, mu gitondo cyo ku wa 27 Kanama 2020 nibwo zazindutse zisubira iwabo nyuma y’ibiganiro byahuje impande zirebwa n’iki kibazo.
Nibwo bwa mbere hari habayeho gucyura impunzi biteguwe kandi byumvikanyweho n’ibihugu byombi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, kuva izi mpunzi zagera mu Rwanda mu 2015, nubwo hari abatahaga ku bushake, bakagenda ari amatsinda mato.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize hongeye kuba inama yahuje intumwa z’ibihugu byombi na UNHCR ku gucyura icyiciro cya kabiri cy’impunzi, ari nayo yemeje itariki ya 10 Nzeri 2020.
Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, Elise Villechalane, avuga ko bari kuzuza ibisabwa ku bantu hafi 550, ngo bazahaguruke ku wa Kane.
Mu butumwa yandikiye BBC, Villechalane yagize ati “Birumvikana ko hari abashobora kutaba babyujuje ngo bagende, hari n’abashobora kwisubiraho ku munota wa nyuma ariko tugomba gucyura abagera kuri 500”.
Yakomeje avuga ko “Umubare wa nyuma uzamenyekana kuri uwo munsi abantu buriye imodoka”.
Mbere yo gutaha, impunzi zibanza gupimwa icyorezo cya Coronavirus, kandi mbere yo guhaguruka bahabwaga udupfukamunwa, amazi yo kunywa n’ibiryo kandi bakicara mu modoka bahanye intera mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Muri rusange mu cyiciro cya mbere abiyandikishije bashaka gutaha bari 1800, ariko u Burundi bwatangaje ko mu cyiciro cya mbere bwakwakira abagera kuri 500. Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yatangaje ko biteguye kwakira impunzi zigera ku 1200 icyarimwe, kuko bateguye ibigo bibiri byabasha kubakira.
Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 72. Kva mu 2015 kugeza muri Werurwe ubwo hafungwaga imipaka kubera icyorezo cya Coronavirus, abagera ku 5922 batashye ku bushake basubira mu Burundi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!