Icyiciro cya gatatu cy’impunzi z’Abarundi cyatashye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, icyiciro cya gatatu cy’impunzi z’Abarundi zari zimaze imyaka igera kuri itanu mu Rwanda, cyasubiye mu gihugu cyazo, aho izatashye ari 511.

Impunzi z’Abarundi zimaze gutaha zose hamwe mu byiciro uko ari bitatu 1503, mu gihe izimaze kwiyandikisha zisaba gutaha zirenga ibihumbi bitatu.

Ku wa 27 Kanama ni bwo icyiciro cya mbere cy’izi mpunzi zatashye, icyo gihe Perezida w’u Burundi, Gen Maj Evaritse Ndayishimiye, yazihaye ikaze asaba n’izisigaye gutaha.

Ubwo izo mpunzi zari ziri mu nzira zigana ku mupaka wa Nemba, Perezida Ndayishimiye yanditse kuri Twitter avuga ko bazifurije ikaze, aboneraho gusaba abasigaye gutahuka.

Yagize ati “Duhaye ikaze bene wacu batahutse bava mu buhungiro i Mahama. Ni akanyamuneza kenshi ku miryango yabo no ku Burundi. Ababishinzwe basabwe kubashyigikira mu buryo bwose bagasubizwa mu miryango yabo. Turashishikariza n’abandi bifuza gutahuka, u Burundi ni ubwacu twese. Ikaze iwacu heza!”

U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi z’Abarundi nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Gicurasi 2015 agakurikirwa n’imvururu. Kugeza ubu hari abagera ku bihumbi 72 mu gihe abamaze gutaha basaga ibihumbi bitandatu.

Hari hashize iminsi u Burundi bushinja u Rwanda kubuza izo mpunzi gutaha, icyakora u Rwanda rwakunze kubihakana ruvuga ko nta shingiro bifite.

Impunzi zatahutse kuri uyu wa Kane zirenga 500
Ni ku nshuro ya gatatu impunzi z'Abarundi zivuye mu Rwanda nyuma y'ibiganiro byahuje impande zose zirebwa n'ikibazo cyazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .