Icyicaro cya Susan Thompson Buffet Foundation muri Afurika kigiye gushyirwa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2020 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yasinye amasezerano yemerera u Rwanda guhabwa Icyicaro cy’Umuryango Susan Thompson Buffet Foundation (STBF) muri Afurika.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Dr Biruta n’Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS, Professor Senait Fisseha wari uhagarariye STBF.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yanditse ko aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020.

Bugira buti “Uyu munsi, Minisitiri @VBiruta yasinye amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Susan Thompson Buffet Foundation yari ihagarariwe na @DrSenait yemerera u Rwanda kwakira icyicaro cy’uyu muryango muri Afurika.’’

Umuryango Susan T. Buffet Foundation udaharanira inyungu ufasha Guverinoma n’imiryango itegamiye kuri Leta kwiteza imbere mu rwego rw’ubuzima hitabwa by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.

Susan Thompson Buffett Foundation (STBF) ni umwe mu miryango y’abagiraneza iterwa inkunga n’umuherwe Warren Buffett.

Washinzwe mu 1964 witwa Buffett Foundation, ariko uza kwitirirwa umugore wa Buffet witwa Susan Buffett witabye Imana mu 2004. Watangijwe nk’uburyo bwo gufasha abaturage by’umwihariko abo mu bice byo mu cyaro.

Susan Thompson Buffett Foundation iyobowe n’umukobwa wa Buffett, Susie. Uyu muryango utanga ubufasha mu bikorwa bitandukanye ndetse mu mwaka wa 2018, watanze inkunga ingana na miliyoni $624.

STBF yari ku mwanya wa gatatu mu miryango yatanze inkunga nini yo gufasha mu 2013, inyuma ya Bill and Melinda Gates Foundation na Ford Foundation.

Imibare yasesenguwe n’Umuryango Capital Research Center muri Gashyantare 2020, igaragaza ko hagati ya 2002 na 2018, STBF yatanze inkunga ya miliyari $3.94 ku matsinda afasha abifuza gukuramo inda n’atanga ibinini bifasha kuboneza urubyaro.

Howard G. Buffet wagize uruhare mu itangizwa rya STBF asanzwe ari umufatanyabikorwa w’Imena w’u Rwanda.

Uyu muherwe w’Umunyamerika yateye inkunga umushinga wo gushinga ishuri ry’icyitegererezo mu buhinzi n’ubworozi ryo ku rwego mpuzamahanga, watanze miliyoni $87.6 agenewe kubaka ishuri n’ibikorwa byaryo mu myaka itanu, inongeraho izindi miliyoni 40$ yo kurifasha.

Umuryango wa Buffett Foundation umaze igihe ugira uruhare mu buhinzi mu Rwanda, aho mu 2015 wiyemeje gushora milliyoni $500 mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Uwo mushinga wo kuhira imyaka wa Howard Buffet wakirijwe yombi n’abatuye mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, nyuma yo kubona icyizere cyo gutsinda izuba ryajyaga ryibasira ako gace mu gihe cy’ihinga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n’Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS, Professor Senait Fisseha bashyira umukono ku masezerano yemerera yemerera u Rwanda kwakira icyicaro cy’Umuryango Susan Thompson Buffet Foundation (STBF) muri Afurika
Aya masezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .