00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyerekezo cya Engie Energy Access mu kugeza kuri beshi amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 11:06
Yasuwe :

Sosiyete itanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, Engie Energy Access Rwanda, yatangaje ko iteganya gukuba kabiri umubare w’abagerwaho na serivisi zayo, mu rwego rwo kunganira Leta mu kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose bitarenze umwaka wa 2024.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Rwanda, Kanimba Sylvie, ku wa 19 Ukwakira 2022, ubwo yari mu ihuriro ryiswe Global Off-Grid Solar Forum and Expo, muri Kigali Convention Centre.

Ni ibiganiro yahuriyemo n’abashoramari, abafite inganda n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 1200 baturutse mu bihugu 35, yahujwe n’imurikabikorwa ry’ibigo bitadukanye bikwirakwiza ingufu mu baturage.

Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Access, Gillian Alexandre Huart, yavuze ko iki kigo gikomeje gufasha mu kugeza amashanyarazi kuri bose kandi mu buryo buhendutse.

Yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri, Engie Energy Access imaze kugeza ku baturage barenga miliyoni umunani amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Yakomeje ati "Muri Engie Energy Access dufite intego kandi tuyikomeyeho, iyo ntego rero ni ukugeza ku baturage ingufu z’amashanyarazi zihindura ubuzima, zihendutse kandi ziramba. Izo nkingi eshatu mbabwiye zigendera ku kuba izo ngufu z’amashanyarazi zihendutse, zigera kuri bose kandi ziramba."

Iki kigo kugeza ubu gifite abakozi barenga 1700, aho gifite ibikorwa mu bihugu birimo Benin, Côte d’Ivoire, Kenya, Mozambique, Nigeria, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Zambia. Kugeza ubu gifite abafatabuguzi barenga miliyoni 1,5.

Engie Energy Access yatangiye gukorera mu Rwada mu 2014 nka Mobisol, aho yatangaga ingufu z’imirasire y’izuba zifite ubushobozi bwa 40KW kugeza kuri 200 KW.

Ubu umurasire muto ni ufite imbaraga za 10KW zishobora kwatsa amatara atatu.

Mobisol yaje kugurwa na Engie Energy Access, ihita yongera ibicuruzwa ndetse birushaho koroshywa mu kugera ku Banyarwanda, ari nako bihendukira ab’amikoro make ku buryo ubu nabo babasha kugerwaho n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Rwanda, Kanimba Sylvie, yavuze ko ubwo batangiraga, Abanyarwanda batari basobanukiwe ibijyanye n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, ariko bagenda babyumva.

Icyakora, amahirwe yo kubyaza ishoramari yari menshi kuko Guverinoma yari kuri 20% mu kugeza amashanyarazi ku bantu.

Kanimba avuga ko Mobisol yagaragaje ko ikigo gito gishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’Abanyagihugu, ari nabyo byatumye Engie Energy Access ihitamo kuyigura.

Kuri ubu, Engie Energy Access niyo igeza ku Banyarwanda ibicuruzwa bya Mysol, aho imaze gucanira abaturage bagera ku 300,000 bagizwe n’imiryango 600. Ni mu gihe amashuri agera kuri 400 amaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko Abanyarwanda 73% aribo bagerwaho n’amashyanyarazi, aho abarenga 50% bakoresha umuyoboro mugari w’amashanyarazi, 23% bagakoresha akomoka ku zindi ngufu zirimo imirasire y’izuba.

Kanimba ati ‘‘Intego y’u Rwanda ni uko mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi , nka Engie Energy Access Rwanda twishimiye kugira uruhare mu kugera kuri iyo ntego.’’

"Icyo mbona turimo kureba ni ukuvuga ngo ese niba dufite inganda zikeneye umuriro mwinshi, ni gute dushobora gukoresha ukomoka ku mirasire y’izuba mu ngo zacu noneho undi muriro ugakoreshwa n’inganda ? Tugomba kugera aho REG yibanda ku muriro ukoreshwa mu nganda, hanyuma ukoreshwa mu ngo ukaba ari ukomoka ku mirasire."

Binyuze mu bufatanye bwa Engie Energy Access Rwanda, Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) na Banki y’Isi, Abanyarwanda bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahabwa nkunganire ku mashanyarazi.

Ni ukuvuga ko bashobora guhabwa ingufu z’amashanyarazi abafasha mu gucana amatara, gucomeka telefone, kumva radio no kureba televiziyo.

Ku bijyanye n’amafaranga, umuturage wo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe yishyura 10% mu gihe andi asigaye ayishyurirwa binyuze muri ubwo bufatanye.

Kanimba ati "Uyu mushinga uzadufasha kuba nibura mu 2025 tuzaba twakubye kabiri umubare w’abantu duha umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba. Iyo niyo ntego yacu dufite kandi tuzayigeraho abaturage dufashijwe n’abaturage n’abafatanyabikorwa bacu."

Engie Energy Access igaragaza ko ifite indi ntego yo kugeza ku baturage ingufu zitangiza ibidukikije, zaba izo bakoresha mu ngo, izikoreshwa mu nganda cyangwa ahari ibikorwa bitandukanye.

Yamuritse ibikoresho bifasha mu kubungabunga ibidukikije

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, Engie Energy Access Rwanda yamuritse ibikoresho byayo bikoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, birimo imashini zitunganya amazi, iziyashyushya n’amatara atandukanye yifashishwa mu ngo, amahoteli n’ibindi.

Ni igikorwa cyabereye mu Cyanya cya Nyandungu, Nyandungu Eco Tourism Park, cyane ko ingufu zikoreshwa muri iki cyanya zituruka ku zuba, zitunganywa na Engie Energy Access Rwanda.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, abayobozi bo muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Umuyobozi mukuru wa Engie Energy Acess ku Isi, Gillian-Alexandre Huart.

Sylvie Kanimba yavuze ko nk’uko Nyandungu ibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bifuje kubikora bifashishije ingufu nazo zibungabunga ibidukikije.

Yavuze ko bifashisha ibikoresho bifite ubushobozi buhambaye ku buryo n’iyo haba iminsi itatu y’icuraburindi, byakomeza gucanira abantu nta kibazo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yashimiye Engie Energy Acess Rwanda ku bufatanye idahwema kubagaragariza, muri gahunda yo kugira umujyi ufite isuku ariko unakoresha ingufu zitangiza ibidukikije.

Ati "Umujyi ukeye uba ari n’umujyi mwiza wo kubamo. N’ubwo tumaze kugera kuri byinshi mu kwihutisha iterambere, turashaka gushyira imbaraga mu gusukura umujyi utoshye hakoreshwa imbaraga z’amashanyarazi aturuka ku izuba mu kubungabunga ibidukikije nk’uko bimeze hano."

Engie Energy Access Rwanda kandi yamuritse icyuma gishyushya amazi gikoreshwa mu ngo no muri za hoteli, gishobora gushyushya amazi agera kuri litiro 300.

Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Rwanda, Kanimba Sylvie n'Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Access, Gillian Alexandre Huart bafashe ifoto y'urwibutso
Kanimba yasobanuye uko Engie Energy Access ikomeje guhindura imibereho y'Abanyarwanda
Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Rwanda, Kanimba Sylvie (uwa mbere iburyo) yabajijwe ku mpinduka iki kigo abereye umuyobozi gikomeje kugira ku mibereho y'Abanyarwanda
Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Access, Gillian Alexandre Huart yavuze ko bafite intego yo guhindura ubuzima bw'abarenga miliyoni 20 muri Afurika
Abayobora ibigo n'inganda zitandukanye batanze ibiganiro ku kugeza amashanyarazi ku baturage muri Afurika
Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Access, Gillian Alexandre Huart yasangije abitabiriye iyi nama ingamba zihari zo kugeza amashanyarazi ahendutse ku baturage ba Afurika
Mysol inafite imashini yogosha
Serivisi za Engie Energy Access ziri kumurikirwa i Kigali
Imirasire y'izuba ya Mysol ikomeje kwegerezwa abaturage
Umukozi wa Engie Energy Access muri Kenya, Brenda Katasi asobanurira umwe mu bitabiriye imurikabikorwa imikorere y'imirasire y'izuba ya Engie Energy Access
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gutanga ibiganiro
Umukozi ubishinzwe asobanura uko bakoresha imirasire y'izuba ya Mysol
Amatoroshi ya Mysol na yo akoresha ingufu z'amashanyarazi
Aka gakoresho gashyirwa hanze y'inzu kakarinda imibu kwinjira
Engie Energy yasobanuriye abantu uko ikora na serivisi itanga
Iki kigo gicuruza ibikoresho bya Mysol
Engie yamuritse ibikorwa byabo muri Kigali Convention Centre
Engie Energy Access itanga ibikoresho bigezweho byifashisha imirasire y'izuba

Engie yamuritse n’ibindi bikoresho ifite

Abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Meya Rubingisa yashimye umusanzu wa Mysol mu kubaka Kigali nziza kandi irengera ibidukikije
Ambasaderi Anfré Antoine yashimye ibikorwa bya Energy Access mu Rwanda
Akanyamuneza kari kose
Alexandre Huart yashimangiye ko Mysol izakomeza gutanga serivisi nziza
Sylvie Kanimba yahsimiye abashyitsi bitabiriye iki gikorwa
Wabaye n'umwanya wo kungurana ibitekerezo
Mysol ifite ibikoresho bitandukanye byifashisha ingufu zikomoka ku zuba
Abashyitsi bagaragarijwe ibikorwa bitandukanye bya Mysol
Bari bizihiwe bafata amafoto, bamurikiwe n'urumuri rw'ingufu zikomoka ku zuba
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre, ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Intore zafashije mu kwizihiza intambwe Engie Energy Access ikomeje gutera mu Rwanda

Amafoto: Munyakuri Prince & Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .