Icyerekezo cy’abanyeshuri bashaka kubyaza umusaruro imyanda ibora yo mu ngo z’i Kigali

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 2 Kamena 2020 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri kaminuza zitandukanye zo mu mahanga ryatangaje ko rigiye kunoza no gushaka amikoro yo gushyira mu bikorwa umushinga ryagaragaje mu irushanwa mpuzamahanga ryiswe ‘Circular economy’ ryatsindiyemo $ 5000.

Aba Banyarwanda bahuriye mu itsinda bise Pellet Group, batsindiye $ 5000, asaga miliyoni 4.5 Frw mu bihembo bya Wege Prize 2020, irushanwa ngarukamwaka rishyigikira abanyeshuri mu kugaragaza imishinga ijyanye no kubyaza umusaruro ibintu bitagikoreshwa.

Ryitabirwa n’amatsinda menshi aba ahatanira $ 30 000 agabanywa amatsinda atanu ya mbere. Iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amatsinda 29 yo muri kaminuza zitandukanye ku migabane yose y’Isi [itsinda rigirwa n’abantu batanu].

Ryatangiye muri Kanama 2019, risozwa ku wa 29 Gicurasi 2020. Imishinga yarushanyijwe muri itanu yahize indi irimo uw’Abanyarwanda wo gutunganya ifumbire mu myanda ibora ikoreshwa mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali, waje ku mwanya wa gatatu biwuhesha $5000.

Umwe mu bagize iryo tsinda, Elias Kagabo akaba ari na we wagaragaje umushinga imbere y’akanama nkemurampaka karebaga amatsinda yageze mu cyiciro cya nyuma, yavuze ko bishimiye umwanya babonye kandi bize byinshi muri iryo rushanwa bakoreyemo ubushakashatsi bwimbitse ku ifumbire bashaka gukora.

Yagize ati “Iri rushanwa twigiyemo byinshi. Twakoze ubushakashatsi bwimbitse, haba mu bijyanye na siyansi iri muri iyi fumbire n’uburyo bwo kuyitunganya uhereye ku myanda iva mu ngo ukageza ku ifumbire igeze mu biganza by’umuhinzi, ikanagera mu murima.”

Mugenzi we Niyomushumba Théoneste yabwiye IGIHE ko umushinga bagaragaje bawukoreye igerageza, ifumbire igapimwa muri laboratwari zo muri Kaminuza ya Earth yo muri Costa Rica.

Mu byari bigamijwe kugira ngo hamenyekane ububasha bwayo ku buhinzi bwo mu Rwanda, yavuze ko ibisubizo bya laboratwari byerekanye ko ifite ubushobozi bwo gukoreshwa ku bihingwa birimo kawa, ibigori, urusenda, ibirayi. Iyo fumbire ngo itandukanye n’imborera isanzwe ndetse n’imvaruganda ku bijyanye no gutinda mu butaka.

-  Icyerekezo cy’umushinga

Iryo tsinda ryatangaje ko rifite intego yo gutanga umusanzu waryo mu iterambere ry’igihugu mu bijyanye n’ubukungu butagira ibipfa ubusa (circular economy) ryongera ifumbire igera ku bahinzi.

Nyuma yo guhembwa ngo barateganya gushakisha ingengo yimari ikenewe, Kugisha inama inzego z’ubuhinzi n’inganda zo mu Rwanda, kugira ngo umushinga wabo ushyirwe mu bikorwa.

Mu buryo bateganya kuwushyira mu bikorwa, Murwanashyaka yavuze ko harimo ko bajya bakusanya imyanda ibora, bagakoramo ifumbire.

Ati “Twajya dushyira indobo mu ngo zo muri Kigali, hanyuma bagashyiramo imyanda ibora, tukayikusanyiriza ahantu tuzaba twarateguye igatunganywa, ikavamo ifumbire igera ku bahinzi.”

Iryo tsinda ry’Abanyarwanda rigizwe na Jean Claude Nsengiyumva wasoje amasomo ye mu bijyanye n’Ubumenyi mu Buhinzi (Agricultural Sciences) muri Kaminuza ya Earth yo muri Costa Rica mu 2019, Elias Kagabo wiga Biomedical Engineering muri Trinity College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari kandi Niyomushumba Théoneste wiga Business Administration muri Kaminuza ya Ashesi muri Ghana, Eric Murwanashyaka wiga Agricultural Sciences muri Kaminuza ya Earth yo muri Costa Rica na Nadine Iradukunda wiga Mechanical Engineering muri Kaminuza ya Ashesi muri Ghana.

Igitekerezo cy’umushinga wabo cyubakiye ku ntego yo ’kongera ikoreshwa ry’ifumbire ku bahinzi bakoresheje imyanda ibora yo mu ngo na restaurant’.

Umushinga wabaye uwa mbere muri Wege Prize 2020 ni uw’itsinda ry’Abagande wo gukora ibyo gupfunyikamo bitangiza ibidukikije mu rwego rwo guca ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Elias Kagabo yavuze ko bashobora gukora toni 96 z'ifumbire mu mwaka wa mbere, mu wa kabiri bagakora toni 105,6 naho uwa gatatu zikaba 116,16
Hakozwe igerageza ry'umushinga muri laboratwari zo muri Kaminuza ya Earth yo muri Costa Rica
Itsinda ry'abanyeshuri b'Abanyarwanda ryerekenye umushinga wo gukora ifumbire mu myanda ibora iva mu ngo zo muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .