Icyemezo ku bujurire bwo guhagarika burundu iperereza ku ndege ya Habyarimana kizafatwa muri Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris, kuwa 3 Nyakanga uyu mwaka, ruzatangaza icyemezo ku bujurire bwatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege yahitanye Perezida Habyarimana Juvénal n’uw’u Burundi, Cyprien Ntaryamira kuwa 6 Mata 1994.

Iyi miryango yasabye ubutabera gutesha agaciro icyemezo cyo guhagarika burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, cyafashwe mu mpera za 2018 nyuma y’imyaka 20 y’iperereza ariko hakabura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare.

Icyo iyi miryango ishaka ni ugutangiza iperereza cyangwa hakaba habaho urubanza ku bayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda bashinjwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Mu gihe kingana hafi n’amasaha umunani, ejo kuwa Gatatu abakora iperereza b’Urukiko rw’ubujurire rwa Paris, basuzumye ikirego cy’ubujurire mu muhezo.

Nihemezwa ko icyemezo cyo kuwa 21 Ukuboza 2018, cyo guhagarika burundu iperereza ryakorwaga n’abacamanza bakora iperereza ku byaha by’iterabwoba Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux, giteshwa agaciro, hazatangira iperereza ndetse abakekwaho guhanura indege bagezwe mu rukiko.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bukuru, hasabwe ko hemezwa guhagarika burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Nk’uko Jeune Afrique yabyanditse, Umunyamategeko wa Agatha Kanziga wari umugore wa Habyarimana, Philippe Meilhac, yavuze ko bishimiye urukiko rwihaye igihe kinini cyo gutekereza ku bujurire, bikaba ari ingenzi ku kibazo cy’urusobe nka kiriya.

Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yarashwe ku wa 6 Mata 1994, ikurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ku buryo bweruye, wari umaze igihe warateguwe ndetse unageragezwa.

Indi nkuru wasoma: U Bufaransa bugiye gusuzuma ubujurire ku guhagarika burundu iperereza ku ndege ya Habyarimana

Indege ya Habyarimana yahanuwe kuwa 6 Mata 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .