Icyemezo cy’uko wakatiwe cyangwa utakatiwe n’inkiko cyatangiye gutangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 3 Mata 2020 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya leta gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, ’Irembo’, cyatangiye gutanga mu buryo bw’ikoranabuhanga icyemezo cy’uko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, bidasabye ugikeneye kujya ku biro by’Ubushinjacyaha.

Kongera iki cyemezo mu bitangwa mu ikoranabuhanga biri muri gahunda zo kongera serivisi zitangirwa ku ‘IremboGov 2.0’, mu korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye gutora ibyangombwa basabye banyuze ku ‘Irembo’.

Ubu umunyarwanda ukeneye iki cyemezo aho aherereye hose, yinjira ku rubuga ‘IremboGov 2.0’ cyangwa agakoresha telefoni, akuzuza ibisabwa bihuye n’indangamuntu ye, akagaragaza n’impamvu akeneye icyo cyemezo, akacyohererezwa kuri email.

Ubundi umuntu yasabaga iki cyangombwa mu ikoranabuhanga, ariko agasabwa kujya kugitora ku biro by’Ubushinjacyaha bumwegereye, akagihabwa mu ntoki.

Ubu buryo ni igisubizo ku banyarwanda bari baragaragaje ko inzira binyuramo ngo babone iki cyangombwa zigoranye kandi zitinda.

Ubuyobozi Bukuru bw’urubuga Irembo buvuga ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzanafasha leta kwirinda ikibazo cy’ibyangombwa byiganwa.

Bwongeraho ko abaturage batuye mu bice by’icyaro badakwiye kubona iri koranabuhanga nk’imbogamizi, kuko hari abakozi bakorana na Irembo bwabegereje, bashobora kubafasha igihe batabashije kubyikorera.

Uzajya usaba iki cyangombwa azajya akibona mu minsi itatu nk’uko bisanzwe, gusa Ubushinjacyaha bwizeza ko uko iminsi ishira, iki gihe gishobora kugabanuka.

Urubuga ‘IremboGov’ rwatangijwe muri Nyakanga 2015; mu ntego zarwo harimo ko serivisi zose zitangwa na leta zatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Icyemezo cy’uko wakatiwe cyangwa utakatiwe n’inkiko cyatangiye gutangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .