Icyatumye dufunga amashuri kiracyahari – Mineduc yahishuye ko amashuri ashobora kudatangira vuba

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Kanama 2020 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye amashuri afungwa kigihari, bityo bikigoye ko hafatwa icyemezo cyo gusubukura amasomo, mu gihe ikwirakwira ry’iki cyorezo rikiri hejuru.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yemeje ko amashuri azakomeza gufunga, mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’uburyo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19.

Ni mu gihe kuva amashuri yahagarikwa ku wa 14 Werurwe 2020, nyuma y’iminsi mike byatangazwaga ko azakomeza gufungwa kugeza muri Nzeli, ku buryo benshi batekerezaga ko igihe azasubukurira cyaba kigiye gutangazwa.

Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye RBA ko umwanzuro wo gufungura amashuri utapfa gufatwa, kubera ko Coronavirus igihari.

Yagize ati "Icyatumye amashuri afunga n’ubundi kiracyahari. Kiracyahari ariko urebye igihe twafungiye n’uko bihagaze uyu munsi, ibipimo birazamuka ku buryo ntabona impamvu yatuma dufungura uyu munsi kandi icyatumye dufunga kigihari, kinazamuka ku gipimo cyo hejuru.”

Kuri uyu wa Gatanu Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 93 barimo 80 bagaragaye mu Mujyi wa Kigali basanganywe Coronavirus, bituma abayanduye bagera ku 2293, mu gihe abamaze gusezererwa mu bitaro ari 1604.

Niwo munsi wa kabiri wabonetseho abantu benshi banduye, inyuma yo ku wa 29 Kamena 2020 wabonetseho abarwayi 101 bashya.

Minisitiri Dr Uwamariya yakomeje ati “Sinzi ko hari umuntu wakwizera ko abana bajya ku ishuri uyu munsi batagira ibyago byo kwandura iyi ndwara, kubera ko biragaragara ko indwara iracyahari kandi ibipimo birazamuka. Twaba twivuguruje twarafunze mu gihe icyago cyari kitaragaragara cyane, mu gihe tukibona imibare izamuka noneho, tugafungura ngo abana nibasubire mu mashuri.”

Yavuze ko uburezi bureba igihugu cyose, bitandukanye n’uko ushobora gufungura imipaka yo mu kirere nk’uko u Rwanda rwabikoze, rugakomeza gufunga iyo ku butaka.

Yakomeje ati "Icyo gihe birasaba ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo umenye ko utagiye noneho kongera ya mibare y’abandura iyi virus. Bivuze ngo rero icyatumye amashuri afungwa kiracyahari kandi noneho n’ibipimo birazamuka, ni yo mpamvu nyamukuru yatumye icyo cyemezo kidafatwa ngo amashuri arafunguye, ni ku mpamvu z’ubuzima.”

Yavuze ko kugira ngo amashuri kimwe n’ibindi ibikorwa bifungurwe, buri wese yumva ko bimureba, kuko yubahirije amabwiriza maze ntihagire umurwayi wongera kugaragara, amashuri yahita afungurwa.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko nta we uzi igihe iki cyorezo kizahagararira, ariko harimo kwitegurwa uko bizagenda amashuri nafungurwa, harimo kongera ibyumba mu kugabanya ubucucike, no kuyagezaho amazi mu rwego rw’isuku.

Yakomeje ati “Ikindi gikomeje kitigeze kinahagaragara ni ukwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga. Haba gukoresha internet mu buryo bwa e-learning, byaba uburyo bwa televiziyo ndetse n’uburyo bwa radio, birakomeza ndetse tugiye kongera imbaraga kugira ngo ibyo bikorwa bikomeze, kuko iki cyorezo cyatugaragarije ko hari icyo twagombaga gukora tutari twarashyizemo imbaraga zikwiye.”

“Ubu buryo bwo kwigisha dukoreshejwe ikoranabuhanga, turifuza ko mu minsi iza, tuvuze n’uyu munsi ngo icyorezo kivuyeho, ntabwo ibyakozwe kugira ngo iryo koranabuhanga rijyeho mu buryo bw’imyigishirize bizahagaragara, ahubwo turashaka gukomeza.”

Mu birimo gukorwa kandi ngo harimo guhugura abarimu ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, nk’uburyo bwafasha mu gukomeza kwiga mu bihe bya COVID-19.

Minisitiri Uwamariya yakomeje ati “Umunyeshuri ntiyumve ko ari mu kiruhuko kitarangira, bakomeze bihugure, kwiga burya ntabwo bivuze kugenda ukicara mu ishuri gusa, n’aho uri wakurikira. Ari ibyo tubashamo, ari n’ibyo ubwabo bashobora kwishakiriza, n’abarimu ni uko.”

Abantu bakomeje kudohoka ku kwirinda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko kuba abantu barimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, biri mu bituma ubwandu bushya bwiyongera. Yavuze ko hari nk’abantu benshi batunze agapfukamunwa, ariko bibwira ko bagomba kukambara neza ari uko bari mu muhanda aho inzego z’umutekano zibabona, ahandi ugasanga ntacyo bibabwiye.

Yakomeje ati “Nubwo twateganya ko twabona urukingo ejo cyangwa ejo bundi, nabyo ntabwo byakemura ikibazo kuko abarushaka ni benshi cyane, Isi yose irarushaka, ntabwo warubona nk’uko urwifuza, mu munsi umwe cyangwa iminsi ibiri.”

“Biravuga ngo Coronavirus irahari, turabana nayo iminsi itari mikeya, kandi ingamba zo kuyirinda nizidashyirwa mu bikorwa nk’uko bikwiye, irakomeza gukwirakwira mu banyarwanda.”

Yavuze ko usanga hari abantu benshi bagihurira mu birori ari benshi, ndetse n’abakorera mu biro ugasanga badahana intera, no mu masoko ukabona barimo kudohoka ku buryo bukomeye, ariko ibi byose bigiye guhagurukirwa.

Muri Werurwe nibwo amashuri yafunzwe, gusa igihe azafungurirwa ntabwo kiramenyekana
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye amashuri afungwa kigihari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .