Ni icyanya giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya, ahegereye uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol.
MINICOM igaragaza ko icyo cyanya kigenewe inganda zikora ibicuruzwa bitagoye gutunganya nk’ibikomoka ku buhinzi, izitunganya ibikomoka ku biti n’izindi hamwe na sitasiyo z’ibikomoka kuri peteroli.
Kiri ku buso bwa hegitari 73 zigizwe na 15.43% zigenewe ibikorwaremezo by’icyo cyanya.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yabwiye The New Times ko imirimo y’ibanze yo gutunganya icyo cyanya nko gukata imbago z’imihanda, n’ibindi bikorwa remezo bizubakwamo ubu yamaze kurangira.
Yavuze ko ubu Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka bari kubafasha mu guhindura ibyangombwa by’ubutaka bw’ahari iki cyanya ndetse ko nta baturage bazasabwa kwimurwa kuko ubuso bw’icyo cyanya busanzwe ari amasambu adatuweho aho ba nyirayo bazajya biyumvikanira n’abashoramari bakabagurira.
Kubaka ibyo bikorwa remezo by’ibanze muri icyo cyanya biteganyijwe ko bizatwara miliyoni 210.3 Frw utabariyemo gukwirakwizamo amazi meza no gusohora ayakoreshejwe no gukwirakwiza amashanyarazi kuko byo bikiri kubarwa.
Iki cyanya cyitezweho gukurura abashoramari batunganya ibiribwa, labotatwari z’ubushakashatsi, abakora ibijyanye no kwita ku binyabiziga n’ibindi.
Cyitezweho kandi kuzamura igice cya Kanyinya gisanzwe ari icyaro bitewe n’ibyo bikorwa remezo by’inganda bizatuma abahatura biyongera
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kigaragaza ko mu myaka 30 iri imbere Leta izafasha mu gushyiraho ahantu hangana na hegitari 9.000 hagenewe kubakwa inganda mu bice bitandukanye by’Igihugu .
Ni mu gihe kuri ubu ibice by’inganda bihari byatangiye bikoreshwa ku kigero cya 70% harimo Icyanya cy’Inganda cya Kigali, icya Bugesera n’uduce twahariwe inganda twa Rwamagana, Muhanga, Nyagatare, Musanze, Huye Nyabihu, Rusizi na Rubavu.
Ibyinshi muri ibyo bice by’inganda byubatswe muri gahunda yo kwihutisha iterambere ikiciro cya mbere (NST1) bitwaye ageze kuri miliyari 250 Frw.
Leta iteganya ko urwego rw’inganda mu Rwanda ruzajya rwaguka ku ijanisha rya 13% buri maka mu gihe ibyinjizwa na zo na byo bizajya byiyongeraho 10% ku mwaka.
Ibyo byitezweho gutanga umusanzu mu guhanga imirimo mishya aho urwego rw’inganda biteganyijwe ko ruzahanga imirimo mishya 63.507 bitarenze mu 2029.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!