Mu Ukwakira 2018 nibwo Leta y’u Rwanda y’u Rwanda yasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye na Alibaba Group Alibaba Group. Yari agamije gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.
Aya masezerano yatumye ibicuruzwa by’u Rwanda birimo Kawa, icyayi n’urusenda bitangira gucuruzwa ku isoko ryo kuri internet rya Alibaba. Kuva kawa y’u Rwanda n’ibi bicuruzwa byagera kuri iri soko ibiciro byabyo byatangiye gutumbagira.
Kawa y’u Rwanda yari isanzwe igurishwa kuri 8$ ku kilo yarazamutse itangira kugurishwa 12$.
Kuri uyu wa 24 Nzeri, RDB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko ikawa y’u Rwanda ikomeje gukundwa mu Bushinwa ahanini bigizwemo uruhare n’ubucuruzi bwo kuri internet bwambukiranya imipaka.
RDB yavuze ko ibi byose byatumye igiciro cya kawa ku isoko ry’u Bushinwa kitamanuka. Ati “Ikawa y’u Rwanda ubu mu Bushinwa ishobora kwinjiza agera kuri 12$ ku kilo, igurishwa rya kawa y’u Rwanda mu Bushinwa ryakomeje kwiyongera no muri iki cyorezo cya COVID-19.”
Mu Bushinwa, ikawa y’u Rwanda irakunzwe
Bimwe mu byo Abashinwa bakundira kawa y’u Rwanda harimo uburyohe n’impumuro yayo.
Muri Gicurasi 2020, Ikawa y’u Rwanda yagurishijwe ku isoko ryo mu Bushinwa aho mu gihe cy’isegonda rimwe gusa hacurujwe toni 1.5 hifashishijwe internet.
Iki gikorwa cyabereye mu kiganiro cy’iminota 10 cyiswe “National Treasure” cyatanzwe ku wa 14 Gicurasi 2020. Cyateguwe na Alibaba Group binyuze ku rubuga eWTP (electronic World Trade Platform) rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.
Nyuma y’amezi ane gusa, ubwo mu Bushinwa hateranaga inama ku ikoranabuhanga izwi nka ‘Inclusion Fintech Conference’ abayitabiriye bagaragaye banywa ikawa y’u Rwanda, by’umwihariko umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Shanghai, Wu Qing na Eric Jing uri mu Nama y’Ubutegetsi ya Alibaba Group bafashe umwanya muto bakora akazi k’abayitanga ku bakiliya bazwi nka ‘barista’.
Mu Rwanda, kawa ihingwa mu turere 27, ikaba na kimwe mu bicuruzwa byinjiriza igihugu amafaranga menshi dore ko mu 2019 hagurishijwe igera kuri toni 21 ikinjiza miliyoni 69$.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!