Icyafashije uturere tw’Intara y’Amajyepfo kwiganza mu myanya itanu ya mbere mu mihigo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ugereranyije uko uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twesheje imihigo mu mwaka wa 2019/2020 na mbere yaho, bigaragara ko twakoze cyane kuko muri dutanu twa mbere iyi ntara ifitemo tune.

Utwo turere ni Nyaruguru yabaye iya mbere n’amanota 84%; ikurikirwa na Huye yagize 82,88% ku mwanya wa kane haza Gisagara yagize 78,3% naho Nyanza iba iya gatanu n’amanota 77,9%.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Rwamagana yo mu Ntara y’Iburasirazuba n’amanota 82,4%.

Nyamara ubushize Nyaruguru yari yabaye iya 24; Huye iba iya 19 naho Gisagara iba iya 25 mu gihe Nyanza yari yaje ku mwanya wa nyuma ari wa 30.

Utwo turere icyo duhurizaho ni uko mu mwaka w’imihigo wa 2019/2020 twashyize ingufu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo kubakira abatagira aho kuba no gufasha abadafite ubwiherero kububona.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko bubakiye imiryango 328 ku buryo kuri ubu nta muturage ugisembera kubera kutagira aho kuba.

Ati “Ubu aho mvugira ahangaha nta muturage uri mu karere uvuga ngo ‘njyewe ndasembera singira aho mba’. Ashobora kuba ari mu nzu wenda idahesheje ishema, abo turacyabafite byumvikane neza ariko kuba yavuga ngo ntabwo mfite aho nkinga umusaya icyo cyarakemutse.”

Mu Karere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse abaturage bayafite mu ngo zabo bari ku kigero cya 93%. Harimo akomoka ku miyoboro migari ku rugero rwa 38.4% naho akomoka mu mirasire y’izuba ari ku rugero rwa 54,1%.

Ku mazi meza, abaturage bayafite muri Nyaruguru bangana ni 257.697 mu bagera kuri 318.832 batuye akarere bangana na 80,8%

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko hubakiwe imiryango 193 itari ifite aho kuba naho imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ituzwa neza

Ati “Hubatswe inzu 193 ku ngo zasemberaga; imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatujwe Karama na Gishamvu, naho inzu zirenga 500 zirasanwa kuko zari zimeze nabi.”

Mu Ukwakira 2019 mu Karere ka Huye habarurwaga ingo 348 zitagira ubwiherero ariko zahise zifashwa kubwubaka. Hagaragaye kandi abaturage 38 barwaye amavunja nabo baravuzwa barakira.

Mu Karere ka Gisagara mu mwaka w’imihigo wa 2019/20 imiryango 515 itaragiraga aho kuba yarubakiwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bashyize ingufu mu kubakira abatagira aho kuba kuko bari bamaze kubona ko ari ikibazo gukomeye.

Imiryango igera kuri 8110 yo muri Gisagara yahawe amashanyarazi mu mwaka umwe gusa w’ingengo y’imari.

Mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuri ubu Akarere ka Gisagara ni ko kari ku isonga mu Rwanda kuko kageze ku kigero cyo hafi 100%.

Ingo zigera ku 2088 zo muri Gisagara zitagiraga ubwiherero bwujuje ibisabwa nazo zafashijwe kububona binyuze mu kuziha imiganda no gukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage babyiteho.

Imihanda yo mu Karere ka Gisagara yaratunganyijwe, ariko by’umwihariko mu 2019 kabonye umuhanda wa kaburimbo wa mbere mu mateka yako.

Mu Karere ka Nyanza naho imiryango irenga 400 itari ifite aho kuba yarubakiwe mu mwaka wa 2019/20.

Mu 2019/20 hubakiwe imiryango 404 yasemberaga naho igera kuri 44 yari isigaye yubakirwa 44 muri uyu mwaka.

Mu turere twa Nyaruguru, Huye, Gisagara na Nyanza hashyizwe ingufu mu gukemura ibibazo by’imirire mibi n’umwanda ndetse no kuvuza abari barwaye amavunja.

Ikindi cyitaweho ni ugutera ibiti by’imbuto ziribwa hagamijwe kurwanya imirire mibi ikunze kwibasira abana b’incuke.

Mu mwaka w’imihigo wa 2019/20 utundi turere two mu Majyepfo twaje ku mwanya ikurikira: Kamonyi yabaye iya 12, ubushize yari iya 26; Ruhango yaje ku mwanya wa 17, ubushize yari 29.

Nyamagabe yaje ku mwanya wa 20 mu gihe ubushize yari iya 28 naho Muhanga iba iya 25, ubushize yari iya 16.

Abaturage batujwe mu Mudugudu wa Gorwe mu Karere ka Nyaruguru bahawe n'inka zo korora
Hamwe mu hubakiwe imiryango yakuwe mu manegeka mu Karere ka Nyaruguru
Mu Karere ka Gisagara abaturage bahawe inka batozwa no korora kijyambere
Mu mudugudu wa Mamba wo Mu Karere ka Gisagara ahatujwe imiryango 659 irimo iyahoze iba muri nyakatsi n'abari batuye muri ntuye nabi
Umudugudu watujwemo imiryango 40 y’abarokotse Jenoside mu Karere ka Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .