Icya mbere ni ubuzima – Minisitiri w’Uburezi yasubije abakomeje kwibaza ku isubikwa ry’umwaka w’amashuri

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Gicurasi 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko nubwo ingaruka zo gusubika umwaka w’amashuri ari nyinshi, abantu bakwiye kumva ko ikintu kigomba kuza imbere y’ibindi ari ubuzima.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, yafashe imyanzuro irimo uvuga ko amashuri azakomeza gufungwa kugeza muri Nzeri 2020.

Bivuze ko abanyeshuri bari basabwe gusubira mu ngo ku wa 14 Werurwe 2020, bagiye kumara amezi atandatu iwabo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko nubwo ari icyemezo kizagira ingaruka nyinshi, ahari ubuzima n’ubushake nta kidashoboka.

Yagize ati "Hakomejwe kwibazwa byinshi ku bijyane n’itangira ry’amashuri mu kwezi kwa Cyenda. Ni byo ingaruka ni nyinshi ku banyeshuri, imiryango yabo, abarimu, amashuri yigenga, aya leta n’afashwa na leta. Dukwiye kubanza kumva ko icya mbere kigenderewe ari ubuzima.”

“MINEDUC izakomeza gukorana n’inzego ndetse n’abafatanyabikorwa bayo mu gukemura ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID 19 harebwa buri cyiciro. Dufatanye twese twubahirize amabwiriza ya Ministeri y’ubuzima. Ahari ubuzima n’ubushake byose birashoboka.”

Uyu mwanzuro wo gutangira amashuri muri Nzeri 2020 uvuze ko ibizamini bya Leta byari biteganyijwe muri uyu mwaka bitazakorwa.

Uretse abakorera Leta bazakomeza guhembwa nk’abakozi, abarimu benshi bakoraga mu mashuri yigenga bahise basezererwa mu mirimo.

Umunyamabanga Mukuru wa sendika ihuriza hamwe abakozi bakora mu mashuri yigenga, SENJOUSMEL, Nkotanyi Abdon Faustin, yabwiye IGIHE ko bakomeje kwakira amabaruwa menshi y’amashuri yigenga yahagaritse abakozi.

Ati “Byagaragaje ko tuvuga ngo dufite ibigo byigenga bishobora kuba bisa nk’ibitariho. Icyemezo cyafashwe mu kwezi kwa gatatu, bahagarika abakozi mu kwezi kwa kane, ni yo mabaruwa turimo tubona azenguruka ahantu hose. Wananirwa guhemba umukozi ukwezi kumwe ukavuga ko icyo kigo kibaho?"

Yavuze ko ibigo byinshi byahise bihagarika abakozi mu gihe cy’amezi atatu badahemberwa kandi itegeko rinemera ko ayo amezi ashobora kongerwaho andi atatu.

Kuba abarimu bashobora kumara amezi atandatu badahembwa, amahirwe menshi ni ayo kujya gushaka akandi kazi kari hanze y’ubwarimu. Nkotanyi avuga ko ibyo biteye impungenge ku ireme ry’uburezi mu gihe amashuri azaba afunguye.

Minisitiri Dr Uwamariya ubwo yafashaga abanyeshuri bamwe kumenya imodoka zibatwara nyuma y'ifungwa ry'amashuri, ku wa 15 Werurwe 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .