Byagarutsweho mu nama y’Inteko Rusange ya EAPCCO iri kubera i Kigali, yahuje abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu binyamuryango.
Theos Badege wavuze ahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Interpol muri Afurika, Valdecy Urquiza, yagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu ari bwo bwafasha mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu bihugu byo mu karere.
Yavuze ko mu mwaka ushize muri Afurika y’Iburasirazuba gusa hari abantu bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu batari bake n’ubwo harimo ababashije gutabarwa.
Binyuze mu bufatanye n’izindi nzego muri Afurika y’Iburasirazuba, Interpol yafashe abagiraga uruhare muri ibyo bikorwa bagera kuri 11 barimo Umunyamerika, ufite ubwenegihugu bwa Chippres n’abandi batandukanye.
Yerekanye ko abakorerwa ibyo bikorwa babanza kubeshywa akazi n’ubuzima bwiza mu bindi bihugu bigatuma bava mu byabo ariko nyamara ibyo babwirwa atari ukuri.
Ati “Gutabara umwana w’imyaka 11 witwa David, n’abandi barenga ibihumbi byatanze ubutumwa bukomeye ko uko abanyabyaha baba bakomeye kose, imikoranire ya Polisi mpuzamahanga ikomeye kurushaho.”
Yakomeje ati “Nubwo tugomba guhora twiteguye guhangana n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’uko gushuka abanyatege nke, tugomba guhora duhanze amaso n’ibyaha biri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Ku birebana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, Theos Badege yavuze ko Interpol yatangije ibikorwa byo guhashya abakora ibyaha nk’ibyo muri gahunda yiswe ’Operation Serengeti’.
Ni gahunda iri gushyirwa mu bikorwa mu bihugu 19 birimo RDC, Kenya, Tanzania n’u Rwanda.
Binyuze muri iyo gahunda amahuriro y’abagizi ba nabi 150.000 yarasenywe, abarenga 35.000 bagizweho ingaruka baramenyekanye, miliyoni 45 z’Amadorali zari zaribwe ziragaruzwa mu gihe abarenga 1000 bakekwaho kugira uruhare muri byo bafashwe barimo 24 bafatiwe ubujura bw’amafaranga bwakorewe muri Kenya.
Kugeza ubu Interpol ikorana n’ibihugu 196 byibumbiye muri uwo muryango kandi imikoranire yabyo ndetse n’inzego z’abikorera ni nta makemwa.
Yemeje ko gukorana bishobora gutuma ibihugu biziba icyuho cy’ubuke bw’ibikoresho mu birebana n’ikoranabuhanga kandi bigatanga umusaruro ufatika mu guhashya ibyo byaha.
Kuri ubu hashyizweho uburyo buri kwifashishwa mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bwa I-24/7 bwifashishwa mu gutanga amakuru ku banyabyaha mu gihe baba bageze muri kimwe muri ibyo bihugu binyamuryango.
Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, na we yasabye inzego za Polisi mu karere kwimakaza ubufatanye, imikoranire myiza no guhana amakuru mu rwego rwo guhashya ibyaha no kwimakaza umutekano w’abaturage bo mu karere.
Dr. Biruta yagaragaje ko mu gihe cy’ikoranabuhanga, abakora ibyaha na bo bariyobotse ku buryo boroherwa no gukora ibyaha ndengamipaka baryifashishije.
Ati “Amahuriro y’abakora ibyaha yamaze kugira imikoranire ndengampika, ku buryo bibafasha gukora ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, icuruzwa ritemewe ry’intwaro, icuruzwa ry’abantu n’ibindi. Ibyo byatewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga no kugera kuri internet yahinduye ubuzima bw’abaturage bacu ariko bikanifashishwa n’abanyabyaha.”
Yashimangiye ko abapolisi, abari mu nzego zishyira mu bikorwa amategeko n’abandi bari ku ruhembe mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere bakwiye gusenyera umugozi umwe.
Ati “Abashyira mu bikorwa amategeko bari ku ruhembe rw’abagomba kurwanya no gukumira ibyaha mu bihugu byacu. Ni ingenzi rero gukomeza kwagura imikoranire mu mutekano no kubahiriza amategeko kugira ngo gahunda yo kwimakaza umutekano urambye igire ingaruka nziza ku baturage bacu.”
Inama y’Inteko Rusange ya EAPCCO izasozwa ku wa 31 Mutarama 2025, aho isasozwa n’Inama y’Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano mu bihugu bigize uwo muryango.
Umunyamabanga Mukuru wa EAPCCO, Afrika Sendahangarwa Apollo, aherutse kugaragaza ko ibyaha bikigaragara muri ibi bihugu birimo icuruzwa ry’abantu, magendu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba n’ibindi bitandukanye.



















Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!